Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

Nta gihe kinini gishize Polisi y’u Rwanda ifashe abantu ivuga ko bari bafite umugambi wo guturikiriza ibintu biturika mu nyubako zirimo na Kigali City Tower. Byatagajwe ko  bariya bantu bakorana n’umutwe w’iterabwoba ADF ukomoka muri Uganda ariko ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ntibyatinze no muri Uganda ngo aba bantu bagabyeyo igitero ndetse gihitana abantu ‘benshi’ gikomeretsa n’abandi.

Perezida Museveni yarabyamaganye avuga ko ‘ingurube’ zabikoze zizahigwa zigafatwa kandi ko zizatsindwa nk’uko Uganda yatsinze n’abandi bagizi ba nabi.

Kiriya gitero cyo muri Uganda cyagabwe ahitwa Komamboga kikaba cyarakozwe hakoreshejwe igiturika  kitwa Improvised Explosive Devise ( IED)cyakozwe mu bukorikori buteranya ibyuma n’ibindi binyabutabire biturika bikaka.

- Advertisement -

Kuva ADF yatangirira muri Uganda, inzego z’umutekano za kiriya gihugu zarayirukanye, ihungira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho yaciye ingando kugeza n’ubu.

Mu mizo ya mbere yayobowe na Jamil Mukulu.

Mu mwaka wa 2018 yihuje na Islamic State, ikora icyo yise Islamic State Central Africa Province (ISCAP).

Mukulu yaje gufatwa n’ingabo za Tanzania, hari mu mwaka wa 2015, ashyikirizwa ubutabera bwa Uganda, asimburwa na Musa Seka Baluku.

Inzego z’iperereza zemeza ko uyu mugabo na bagenzi be bafite umugambi wo gushinga Leta ya kisilamu muri Afurika y’i Burasirazuba.

Ni amakuru agomba gutuma inzego z’umutekano mu bihugu bigize aka Karere zihora ziri maso, aha turavuga cyane u Rwanda na Uganda aho ADF ikomoka.

Baluku, uyu yahoze ari intiti mu mategeko ya Kisilamu akaba yari ashinzwe kureba niba amategeko ya Sharia akurikizwa uko yakabaye.

Byatumye aba icyatwa mu bandi arayobokwa, aba kizigenza.

Baluku yaje afite imigambi ikarishye yo gukoresha iterabwoba no kwica mu gihe Mukulu we yari afite ibitekerezo bishyize mu gaciro, bya Politiki.

Iyi mico ya Baluku yatumye ahitamo guhuza ADF na Islamic State kugira ngo abone amaboko.

Binavugwa ko afitanye imikoranire n’abo muri Al Shabaab.

Aho agereye muri gereza, Mukulu yashatse uburyo yakoresha kugira ngo akomeze guha abantu be amabwiriza.

Yafungiwe muri gereza nkuru ya Uganda yitwa Luzira Maximum Security Prison iri i Kampala.

Mu mubano yari afitanye na Buluku, byaje kugeza ubwo uyu arongoye umukobwa wa Mukulu ariko bidatinze aza kumwicana n’umwe muri basaza be.

The Monitor ivuga ko iki gikorwa cya Baluku cyahahamuye abarwanyi ba ADF, ndetse batangira gucikamo ibice , imyiryane hagati y’abarwanyi bayo bakomoka mu moko atandukaye iravuka.

Byaje kugeza n’ubwo Baluku ashinze ishami rye, atangira kugenda akurura gahoro gahoro abarwanyi bahoze ku rundi ruhande, birangira benshi bamuyobotse.

Ibirindiro bye muri Uganda bivugwa ko biba ahitwa Kasese muri Isingiro.

Ni agace gaturanye na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri Werurwe 2020 hari raporo yasohowe na Kaminuza yitwa George Washington University yiswe  Program on Extremism titled, Islamic State in Congo, yasobanuye ubushakashatsi yakoze mu mikoranire ya ADF na Islamic State.

Muri iriya raporo handitsemo ko iriya mikoranire yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko iza gukomera mu mwaka wa 2018 no mu mwaka wa 2019.

Muri Nzeri 2020, hari video yaciye kuri imwe muri televiziyo zikwirakwiza amatwara ya kidini yagaragayemo Baluku yivuga ibigwi, avuga ko umutwe ayoboye wageze kuri byinshi harimo no kwigarurira ibice bya DRC na Centrafrique.

Muri uko kwezi kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zemeje ko ADF ari umwe mu mitwe iri ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba.

Ibyasaga na raporo z’ubutasi bw’ibigo by’amahanga byaje kuba impamo mu bakurikirana amakuru muri aka Karere ubwo u Rwanda rwafataga abantu 13 bavugwaho gushaka guturitsa ibisasu muri Kigali.

Tariki 01, Ukwakira, 2021 ubwo berekwaga itangazamakuru, abafashwe bemeye ko bateganyaga gutera ibisasu kuri Kigali City Tower (KCT) mu mujyi rwagati na Nyabugogo kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli.

Bafashwe bashaka guturikiriza ibintu muri Kigali

Ni ibikorwa by’iterabwoba ngo bateguraga mu kwihimura ku Rwanda, kubera urugamba ingabo zarwo ziri kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Polisi yatangaje ko yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu kuburizamo uriya mugambi, maze abakekwaho kuwugiramo uruhare bafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.

Tugarutse ku mikorere ya ADF,  byatangajwe mu binyamakuru kenshi ko yagiye yigamba ubwicanyi abarwanyi bayo bakoreye mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amatangazo yo kwigamba buriya bwicanyi yabaga yashyizwemo umukono na Baluku.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko umunsi umwe mbere y’uko igitero cy’iterabwoba kibera i Komamboga,  ishami rya Islamic State ryitwa ISCAP DR-Congo ryavuze ko ‘agashami karyo muri Uganda kakoze akantu ahitwa Kawempe mu Murwa mukuru, Kampala.’

Umugore waguye muri kiriya gitero yitwa Emily Nyiraneza.

Yishwe n’ibikomere yatewe n’ibyuma byasohotse muri cya giturika cyatezwe mu gace yari arimo.

Abo muri uriya mutwe w’iterabwoba bo bigambye ko bishe abantu babiri.

Na mbere y’aho gato, ISCAP yari yaratangaje ko ifite umugambi wo kubuza amahwemo Polisi ya Uganda.

Nyuma ya kiriya gitero, ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe kurwanya iterabwoba ryarahuruye ngo ritabare ariko risanga ishyano ryamaze kugwa  n’abantu bahunze.
U Bwongereza bwahise butangaza ko kiriya ari igitero cy’iterabwoba ariko Leta ya Uganda yirinda guhita ikoresha iyo mvugo.

Ntibyatinze inzego z’umutekano zakoze umukwabo ukomeye zifata abantu benshi bo mu nce za Kasese na Njeru zijya kubahata ibibazo ngo zimenye niba hari imikoranire iyo ari yo yose bafitanye na ADF.

Imari yo gutegura biriya bitero yatangiwe muri Afurika Y’Epfo

Amakuru y’ubutasi yageze kuri Daily Monitor ducyesha iyi nkuru, avuga ko mu byumweru bibiri mbere y’uko biriya bitero bigabwa muri Uganda,  ubutasi bwa Kenya bwari bwaburiye Polisi mpuzamahanga, ishami rya Uganda, ko hari amafaranga yaturutse mu ishami rya ADF muri Afurika y’Epfo agenewe abo muri Uganda ngo bazagure ibikoresho byo gukora biriya biturika.

Icyakora Umuyobozi wa InterPol muri Uganda witwa Charles Birungi yahakanye ko atagize abona ayo makuru.
Yagize ati: “ Ikiri cyo ni uko hari amakuru menshi avuga imikoranire hagati ya ISIS, al-Shabaab, ADF  n’ishami rya Islamic State rikorera muri Mozambique ryitwa Ansar al-Sunna.”

Birungi yaboneyeho gusaba urubyiruko rw’abashomeri muri Uganda kudashukwa n’abashaka kurujyana muri biriya bikorwa barwizeza amafaranga .

Mu gihe Charles Birungi avuga ko atamenye ariya makuru, ushinzwe kuyobora ishami rya Polisi ya Uganda rirwanya iterabwoba witwa Abbas Byakagaba we yahakanye ko nta sano iri hagati ya biriya bitero n’umutwe  ISCAP.

Yavuze ko hakiri kare kuba umuntu yavuga ko biriya bitero ari iby’uriya mutwe, ahubwo ko ishami ashinzwe rizakora iperereza ryaryo rikazerekana abari inyuma ya biriya bitero.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga aherutse kubwira abanyamakuru ko biriya biturika basanzwe byari bikozwe n’amareyo y’igare, imisumari, imitarimba, inzembe n’ibindi byuma.

Ntiyigeze atangaza niba biriya biturika byarakorewe muri Uganda cyangwa hanze yayo bikinjira yo biciye mu nzira za panya.

Ingingo y’uko byaba byarinjiye muri Uganda bizanywe na ADF niyo ihabwa amanota menshi.

Impamvu ni uko muri Mutarama, 2021 hari amakuru y’inzego z’ubutasi yavugaga ko hari abarwanyi ba Al Shabaab bazobereye mu gukora ibiturika bavuye mu Ntara ya Puntland bagana muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru gutoza abarwanyi ba ADF uko biriya buturika bikorwa.

Inzego z’ubutasi zo mu bihugu by’u Burayi n’Amerika zivuga ko abayoboke ba ADF  bakomeje gushaka  urubyiruko rwo muri Uganda ngo rwifatanye nabo.

Bikorwa binyuze mu guhererekanya ubutumwa ku  rubuga nkoranyambaga rwitwa Telegram.

Bagite urubuga bahuriraho ruriho abantu 950, barimo n’abanyeshuri bo ku rwego rwa Kaminuza.

Abarwanyi ba ADF muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babarirwa mu bihumbi….

Abasirikare ba DRC bakora uko bashoboye ngo birukane abarwanyi ba ADF ariko biracyagoye

Imibare imaze gukusanywa ivuga ko abarwanyi ba ADF bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babarirwa mu 2000, abenshi bakaba ari abaje baturutse muri Uganda n’abandi bacye bashimuswe mu ngo zabo iyo muri Congo.

Hari amakuru avuga ko Perezida Museveni aherutse gusaba Ambasaderi wa Amerika ko igihugu cye cyamwemerera akazagaba igitero muri DRC ariko undi amusubiza ko ikihutirwa atari icyo ahubwo ko ari uguha abaturage umudendezo bakishyira bakizana muri Uganda yabo.

Ambasaderi Brown yabwiye Museveni ko natera Congo azabaga akifasha.

Ingingo twanditse haruguru zirerekana ko ADF y’umugabo witwa Baluku ari iyo yaciye ibintu muri aka karere n’ubwo n’iya Mukulu ‘ntawayishira amakenga.’

Ni ikibazo gikomeye kuko gisaba ko ibihugu byose byo muri aka karere biba maso.

Abarwanyi bamwe bava muri Somalia na Puntland, abandi bakava muri Uganda na Tanzania bagakoresha amafaranga yoherezwa aturutse muri Afurika y’Epfo na Mozambique.

Nta gushidikanya ko iki ari kimwe mu bibazo bikomeye abayobozi bakuru ba Polisi zo muri aka Karere baganiriyeho mu nama iheruka kubahuriza i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Indi ntambara itari muri ngombwa mu nzego za Uganda…

Kuba umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, bituma inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi zidakorana neza.

Buri gihugu gicunga izamu ryacyo.

U Rwanda rubikora neza kuko n’ikimenyimenyi abashakaga guturitsa biriya bisasu rwabafashe bataragera ku mugambi wabo.

Ku rundi ruhande, inzego z’ubutasi za Uganda zo ziri mu ntambara itari ngombwa yo kwiyerekena mu maso y’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Yoweli Museveni.

Buri rwego rufite inshingano mu mutekano rukora uko rushoboye ngo ruhige urundi mu kubirizamo igitero runaka, guhiga no gufata ababigizemo uruhare, bityo ruhabwe icyubahiro kurusha izindi.

Ibi bishobora guha umwanzi icyuho akaba yakoresha ubu bwumvikane bucye akabaca mu rihumye.

Ikindi kibi muri ibi ni uko raporo ziriya nzego ziha Umukuru w’igihugu zishobora kuba zituzuye, zirimo gukabya bityo ntamenye amakuru yuzuye y’ibibera mu gihugu cye.
Urwego rubashije kwereka Perezida ko rukora neza kurusha izindi rubyungukiramo kuko rubona amafaranga y’uko rwakoze neza ndetse yitwa ko agenewe kuzarufasha gukora neza no mu kandi kazi.
Hari indi ngingo The Monitor ivuga ko iteje akaga umutekano wa Uganda.

Iyo ni iy’uko aho kugira ngo abashinzwe ubutasi n’umutekano bahange amaso ADF ahubwo umwanya munini n’amafaranga menshi babishora mu gucungira hafi abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni.

Amakuru ku muyobozi wa ADF witwa Baluku:

Musa Baluku, Umuyobozi wa ADF

Musa Baluku yavutse mu mwaka wa 1975 avukira ahitwa Bwera muri Kasese. Ni uwo mu bwoko bw’aba Mukonjo. Yabaye imfubyi akiri muto arererwa kwa benewabo, atozwa Islam mu musigiti wa Tabligh ahitwa Malakaz.

Yize mu ishuri rya Islam ryitwa Bugembe Islamic Institute.

Yabaye umuhanga ndetse aza no kuba Imam w’umusigiti wa Bwera.

N’ubwo bitaramenyekana neza uko yaje kuba umuyoboke wa ADF ariko ikizwi ni uko yagiye muri uriya mutwe mu mwaka wa 1994.

Ari mu ba mbere bawutangije  mu myaka ya 1990 kandi yari ari kumwe nabo ubwo bavaga muri Uganda bakimukira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yashinzwe imirimo myinshi harimo no kuba umucamanza mukuru wakiranuraga abarwanyi bafitanye amasinde.

Mu mwaka wa  2007, yabaye Komiseri ushinzwe ibya politiki, abo bita political commissar (PC).

Muri uriya mwaka nibwo yatangiye gukorana na Hood Lukwago ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ADF, n’ubu baracyari kumwe.

Ubwo yari umucamanza mukuru muri ADF,  yafataga ibyemezo bikaze k’uburyo atatinyaga no gukatira abantu urwo kwicwa baciwe imitwe, abandi bakarasirwa ku karubanda.

Abarwanyi bamwe bakuyemo akabo karenge barahunga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version