Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Drone Ya Israel Yishe Abongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Drone Ya Israel Yishe Abongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2024 12:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga David Cameron( yigeze kuba Minisitiri w’Intebe) yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika intwaro cyahaga Israel kubera igitero cyayo kishe Abongereza bakorera Umuryango w’abagiraneza.

Ingabo za Israel zisaba imbabazi kubera icyo gitero cya drone cyahitanye abagiraneza bari bari mu modoka zari zijyanye imfashanyo muri Gaza, zikavuga ko ibyabaye ari ‘ikosa rikomeye’.

Abapfuye bari bari mu modoka eshatu zanditseho ko ari iz’Umuryango w’abagiraneza witwa World Central Kitchen.

Abantu barindwi bari bari muri izo modoka nibo bahitanywe na missile yarashwe n’indege ya drone ya Israel.

Mu bahitanywe n’iki gisasu harimo Abongereza batatu,  babiri muri bo bakaba barahoze mu ngabo z’Ubwongereza ariko muri iki gihe bakoreraga umuryango mpuzamahanga w’abagiraneza wavuzwe haruguru.

Ni igitero cyahitanye abagiraneza barindwi

Urupfu rwabo rwarakaje Ubwongereza ku buryo bwahamagaje Ambasaderi wa Israel muri iki gihugu kugira ngo agire icyo asobanurira Guverinoma ya Rish Sunak.

Si Ubwongereza gusa bwamaganye iki gitero kuko na Canada, Poland, Amerika na Australia nabyo byavuze ko  ibyo ingabo za Israel zakoze bidakwiye kandi ari ibyaha by’intambara.

Ubuvugizi bwa Minisiteri y’ingabo za Israel bwasabye imbabazi amahanga  buvuga ko ibyabaye ari “ikosa rikomeye”.

Bwaseranyije amahanga ko hagiye gutangizwa iperereza risesuye kuri icyo gitero.

Ku rundi kandi Israel irashinjwa ibikorwa bamwe bita ibyaha by’intambara biri gukorwa mu ntambara iri kurwana na Hamas, umubare w’Abanya Gaza bamaze guhitanwa n’iyi ntambara wamaze kugera ku bantu 32, 000.

Abapfa kandi  barimo n’abasivili ndetse n’abagiraneza bagemurira ibiribwa n’imiti abaturage ba Gaza bahunze iyo ntambara igiye kumara amezi icyenda.

Imibare ivuga ko abakozi 196 b’imiryango itabara imbabare bamaze kugwa muri iyi ntambara mu gihe abakozi ba UN bagera ku 175 ari bo bayiguyemo.

Ni umubare watanzwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres ubwe.

Abanyamerika nabo bamaganye iki gitero, binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken.

Antony Blinken anenga uko Israel iri kwitwara mu kurinda abasivili

Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko mu ntambara Israel iri kurwana itarinda mu buryo nyabwo abasivili kugerwaho n’ibikorwa byayo bya gisirikare.

 

TAGGED:BwongerezafeaturedIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi
Next Article Abayitaga Ko Bavura INYATSI Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?