Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga David Cameron( yigeze kuba Minisitiri w’Intebe) yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika intwaro cyahaga Israel kubera igitero cyayo kishe Abongereza bakorera Umuryango w’abagiraneza.
Ingabo za Israel zisaba imbabazi kubera icyo gitero cya drone cyahitanye abagiraneza bari bari mu modoka zari zijyanye imfashanyo muri Gaza, zikavuga ko ibyabaye ari ‘ikosa rikomeye’.
Abapfuye bari bari mu modoka eshatu zanditseho ko ari iz’Umuryango w’abagiraneza witwa World Central Kitchen.
Abantu barindwi bari bari muri izo modoka nibo bahitanywe na missile yarashwe n’indege ya drone ya Israel.
Mu bahitanywe n’iki gisasu harimo Abongereza batatu, babiri muri bo bakaba barahoze mu ngabo z’Ubwongereza ariko muri iki gihe bakoreraga umuryango mpuzamahanga w’abagiraneza wavuzwe haruguru.
Urupfu rwabo rwarakaje Ubwongereza ku buryo bwahamagaje Ambasaderi wa Israel muri iki gihugu kugira ngo agire icyo asobanurira Guverinoma ya Rish Sunak.
Si Ubwongereza gusa bwamaganye iki gitero kuko na Canada, Poland, Amerika na Australia nabyo byavuze ko ibyo ingabo za Israel zakoze bidakwiye kandi ari ibyaha by’intambara.
Ubuvugizi bwa Minisiteri y’ingabo za Israel bwasabye imbabazi amahanga buvuga ko ibyabaye ari “ikosa rikomeye”.
Bwaseranyije amahanga ko hagiye gutangizwa iperereza risesuye kuri icyo gitero.
Ku rundi kandi Israel irashinjwa ibikorwa bamwe bita ibyaha by’intambara biri gukorwa mu ntambara iri kurwana na Hamas, umubare w’Abanya Gaza bamaze guhitanwa n’iyi ntambara wamaze kugera ku bantu 32, 000.
Abapfa kandi barimo n’abasivili ndetse n’abagiraneza bagemurira ibiribwa n’imiti abaturage ba Gaza bahunze iyo ntambara igiye kumara amezi icyenda.
Imibare ivuga ko abakozi 196 b’imiryango itabara imbabare bamaze kugwa muri iyi ntambara mu gihe abakozi ba UN bagera ku 175 ari bo bayiguyemo.
Ni umubare watanzwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres ubwe.
Abanyamerika nabo bamaganye iki gitero, binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken.
Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko mu ntambara Israel iri kurwana itarinda mu buryo nyabwo abasivili kugerwaho n’ibikorwa byayo bya gisirikare.