Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Ku rubuga rwa X/Twitter rw’ingabo z’u Rwanda hatangarijwe ko hari indege yazo itwarwa n’abapilote batayicayeno bita drone yakoreye impanuka i Rutsiro.

Ikirere kibi nicyo cyatumye ita inzira yayo ubwo yakoreshwaga imyitozo.

Iyo mpanuka yabaye  saa saba na mirongo ine za manywa, ku wa Kabiri wa Tariki 16, Nzeri, 2025.

RDF yasobanuye ko iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye kwiga bashye.

Iti: “Babiri bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Murunda.”

Ryungamo riti: “Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’abo bana kandi zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.”

RDF yiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaganga ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye binyuze mu gutanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.

RDF irihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Ifoto ibanza: Drone yakoze impanuka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version