Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16, Nzeri 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze- k’ubufatanye n’izindi nzego- yakoze umukwabo wo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko mu Mirenge ya Muhoza na Muko, hafatwa abagabo babiri bafite litiro 1000 mu rwengero mu ngo zabo.
Ni inzoga zitujuje ubuziranenge zikaba zamennye, Polisi ikaba ivuga ko abazinywa bazita ‘Muhenyina’.
Ikindi ni uko zamenewe mu ruhame, abazifatanywe bafungirwa kuri Station ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Ingaruka zo kuzinywa ziri mu ngeri zitandukanye zirimo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora, zikaba n’intandaro y’amakimbirane mu bazinywa n’abo babana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga ziboneka, asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati: “Usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima, zinagira uruhare mu guhangabanya umutekano kuko kenshi usanga aho bazicuruza harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”
Amazina y’izi nzoga aratangaje …
Polisi ivuga ko amazina bita izo nzoga nayo ateje inkeke.
Zirimo Muhenyina, Muriture, Akayuki, Igiikwangari, Umumanurajipo, Nzoga Ejo n’ayandi.
Aho bazengera niho hagena uko bazita ayo mazina kandi yakwiye kuba uburyo bwo kuzirinda nk’uko Polisi ibivuga.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego izakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibintu bidafite ubuziranenge.