Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dubai Ntikiri Nyabagendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Dubai Ntikiri Nyabagendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2024 9:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imiryango myinshi muri Leta ya Dubai yasabwe kuzinga utwangushye igahunga imyuzure ikomeye yibasiye ibice byinshi by’iyi Leta imwe mu zindi zigize Leta ziyunze z’Abarabu.

Amafoto yafashwe n’ibyogajuru arerekana ukuntu amazi yageze ku rwego rwo hejuru akaba yakwiriye hose muri uyu mujyi uri mu mijyi iteye imbere mu bikorwa remezo kurusha indi ku isi.

Amazi yabaye menshi cyane cyane mu bice birimo n’aho abagenzi bategera za gari ya moshi ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ubwikorezi n’itumanaho byangiritse cyane.

Imihanda ikikije ikibuga cy’indege yuzuye ku buryo abantu batabona n’aho bicara bategereje indege cyangwa bategereje ababo baza kubakira.

The Dubai flood ain't joke. pic.twitter.com/VzKUpFgOoN

— Chude Nnamdi (@chude__) April 16, 2024

Byaje  no kuba ngombwa ko indege ziba zihagaritswe kuhagwa ariko nyuma biza gusubukurwa nyuma y’imirimo ikomeye yo kuhakura ayo mazi.

Ikibuga mpuzamahanga kitwa Dubai International Airport (DXB) cyahagaze mu minota 25 kidakoreshwa.

Amafoto ava i Dubai arerekana imodoka nyinshi ba nyirazo basize bahungisha amagara yabo.

Inzu nyinshi zarengewe n’amazi, hari n’izatangiye gusenyuka, byose bitewe n’imyuzure imaze kuba myinshi muri iki gihugu.

Mu gihe ibintu ari uko bihagaze kugeza ubu, ku rundi ruhande ikigo cya Leta ziyunze z’Abarabu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiraburira abantu ko ikirere kiri bukomeze kuba kibi mu minsi iri imbere.

Leta yasabye abaturage kuguma mu ngo birinda ko hari uwasiga ubuzima muri iki kibazo kuzageza igihe ibi bihe bidasanzwe muri Dubai bizaba byagabanutse ku kigero kinini.

Kuri X hari amashusho yerekana imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Royce Rolls ziganje muri uyu mujyi zarengewe n’amazi ndetse harimo n’iy’icyamamare kuri YouTube kitwa Jordan Welch cyifashe video cyaheze muri iyo vatiri.

Umujyi wabaye icuraburindi
icyamamare kuri YouTube kitwa Jordan Welch

Mbere y’uko muri uyu mujyi wuzuramo imyuzure, hari habanje guhuha umuyaga ukomeye wasenye byinshi.

Umuyaga wahubuje ibintu byinshi mu maduka ubijugunya hanze, abahisi n’abagenzi babura ibyo batora n’ibyo bareka.

Imodoka zaheze mu mazi
Imihanda yuzuye amazi
Imodoka zikoresha ikoranabuhanga mu kumenya icyekerezo zabuze aho zica
TAGGED:DubaifeaturedimodokaUmwuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ayabatwa Tribert Rujugiro Yapfuye
Next Article Akamaro Ko Kuririmba Ku Bwonko Bw’Ugeze Mu Zabukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

You Might Also Like

Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?