Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko bimaze kugaragara ko Abanyarwanda bazi ibyo Umupolisi yemerewe n’ibyo atemerewe gukora. Yabivuze nyuma yo kwereka itangazamakuru abagabo batatu Polisi ikurikiranyeho kuyiyitirira bakaka abaturage ruswa.
Abaturage batatu Polisi yeretse itangazamakuru ni abo mu Karere ka Gicumbi. Bose bahakanye ibyo Polisi ibakurikiranyeho, bavuga ko babeshyerwa.
Umwe mu baturage bivugwa ko batekewe umutwe na bariya baturage yitwa Chantal.
Avuga ko uwamutekeye umutwe yitwa Boniface akaba yaramubwiye ko agomba kumwoherereza Frw 10 000 kugira ngo azafashe umwe mu nshuti ze kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga.
Chantal avuga ko Boniface yamubwiraga ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kandi ko ashobora gufasha umwe mu nshuti ze[za Chantal] kubona ‘permis provisoire’.
Boniface yahakanye ibyo Chantal amushinja, avuga ko nta kintu kibyemeza.
Abandi bagabo babiri bari kumwe nawe bo bavugwaho kwiyitirira Polisi bakaka umucuruzi Frw 100 000.
Umucuruzi wo muri Gicumbi uvuga ko yatekewe umutwe, avuga ko bariya basore babiri baje mu kabari yacururizaga mo bamwaka Frw 100 000, bamubwira ko natabibaha bari bumuteze Polisi.
Ati: “ Baraje bambwira ko bashaka inzoga, mbabwira ko ninzibaha bari bizijyane mu ngo zabo kuko bitemewe kunywera mu kabari, ariko bakomeje kuzisaba ngeze aho ndazibaha bamaze kunywa bambwira ko gucuruza kambuca bitemewe ko bagiye kubibwira Polisi niba ntabahaye Frw 100.000.”
Avuga ko yayabimye. Abavugwaho buriya butekamutwe nabo bahakanye ibyo uriya mucuruzi abarenga, bavuga ko nta cyaha bakoze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police, John Bosco Kabera avuga kuba bariya bantu barishoye muri biriya bikorwa, abaturage baklabatahura ari ikintu cyo kwishimira.
Ati: “ Icyo tumaze kubona ni uko abaturage bamenye ibyo umupolisi w’u Rwanda yemerewe n’ibyo atemerewe gukora bityo bigatuma batumenyesha abiyitirira uru rwego.”
CP Kabera yaburiye abantu bafite umugambi wo kwiyitirira Polisi y’u Rwanda ko bazafatwa kuko nibabikora abaturage bazabavamo, bakabiyimenyesha.
Avuga ko bariya baturage bagiye kugezwa mu bugenzacyaha kandi ngo iyo kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.