Dushima Ko Dufite Leta Idushyigikiye- Perezida W’Urugaga Rw’Abakorera Mu Rwanda

Robert Bafakulera uyobora Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda avuga ko abikorera ku giti cyabo mu Rwanda bafite amahirwe yo gukora bisanzuye kandi batekanye kubera ko Leta ibashyigikiye.

Yabivugiye mu mwiherero uri guhuza abakorera ku giti cyabo uri kubera mu Karere ka Bugesera.

Bafakulera ati: “Dufite amahirwe y’uko Guverinoma yacu ituri inyuma kandi ntibiba henshi ku isi.”

Avuga ko muri iki gihe abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda bafite uburyo bwose bwo gutera imbere binyuze mu gukoresha serivisi zihabwa Abanyarwanda muri rusange.

- Advertisement -
Abakorera bahagarariye abandi bari mu mwiherero uri kubera mu Bugesera

Umwe mu bashyitsi baganirije abari muri uriya mwiherero ni General James Kabarebe.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen Kabarebe yababwiye ko nyuma ya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta muntu wakekaga ko u Rwanda rwaba uko rumeze muri iki gihe.

Gen. James Kabarebe yasabye  abikorera kongera umurego mu byo bakora kuko bafatiye runini ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro byahuje abagize Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo cyaganiwe mo uko abikorera ku giti cyabo bakomeza ubufatanye.

Ni umwiherero watangiye taliki 08 kugeza taliki 10, Gicurasi, 2022.

Bari  kuganira no kuganirizwa ku nshingano zabo zo gukemura ibibazo by’abacuruzi ku nzego zose batoreweho kugira ngo ubucuruzi buzamuke.

RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version