Dushima Ko Mwatabarije Abahigwaga- Kagame Abwira Perezida Wa Tchèque

Perezida Paul Kagame yabwiye mugenzi we uyobora Repubulika ya Tchèque ko u Rwanda rutazibagirwa uko igihugu cye cyatabarije Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu gihe ahandi bari baryumyeho.

Yabimubwiriye mu kiganiro gito cyabaye nyuma yo kugirana ikindi cyabereye mu muhezo nyuma yo kumwakira.

Kagame yavuze ko Republika ya Tchèque yakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yazamuraga ijwi ryatabarizaga abari bari mu kaga bahigwa bukware.

Yabwiye mugenzi we Petr Pavel ko kiriya gikorwa cyatumye hagati ya Kigali na Prague havuka ubucuti bukomeye.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ubwo bufatanye bwo gutabariza abari bari mu kaga buzahora bwibukwa kandi byatumye tuba inshuti nyazo”.

Kagame yabwiye Pavel ko ubu u Rwanda rukorana neza na Repubulika ya Tchèque kandi iyo mikoranire iri mu nzego zirimo n’iz’umutekano.

U Rwanda rufitanye amasezerano y’imikoranire na Tchèque yagutse iva mu by’umutekano igera no mu rwego rw’ubuzima.

Iki gihugu kiyemeje kuzarufasha kugira urwego rw’ubuzima rukomeye, rufite ibikorwaremezo n’abakozi bashoboye.

Perezida Petr Pavel yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu akaba aje kwifatanya n’isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version