Ramaphosa Araganira Na Kagame Ku Bibera Muri DRC- Minisitiri Pandor

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Dr. Naledi Pandor yabwiye umwanditsi ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga mu Biro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo, SABC, ko Perezida Ramaphosa azaganira na mugenzi we w’u Rwanda ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Karere.

Ni mu kiganiro gito yahaye iki kinyamakuru mbere y’uko aza mu Rwanda aho we na Perezida Ramaphosa bazifatanya n’isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Pandor avuga ko mu byo baganira harimo ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w;u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo bagomba guhagurukirwa.

Yavuze ko igihugu cye kitakwemera kuba ahantu abahungabanya u Rwanda bahinduye ubuhungiro.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Pandor avuga ko ingabo za SADC ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari iza SADC atari iza Afurika y’Epfo.

Pandor avuga ko ari byiza ko Abakuru b’ibihugu byombi bari buhure bakaganira kandi ngo hari icyizere ko ibyo ibihugu byombi bitumvikanagaho bishobora kuzabonerwa umuti binyuze mu biganiro.

Mbere y’uko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo uzamo agatotsi nka 10 ishize, byari bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ku buryo Abanyarwanda benshi bize muri iki gihugu kandi nacyo kikagira ibigo by’ishoramari mu Rwanda.

Iby’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo biherutse kandi kugarukwaho na Perezida Kagame mu kiganiro yahaye SABC News, iki kikaba ari ikinyamakuru cy’Ibiro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo.

Ramaphosa Arasura U Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version