EAC: Hari Kwiga Uko Abagenzacyaha B’Abagore Bakwiyongera

Criminal investigator drawing up record, writing down case details, inquiry

Mu Rwanda hateraniye Inama igomba gusuzuma no kwemeza ibikubiye mu biganiro byabereye Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2019 byari bigamije kureba uko umubare w’abagore bakora umwuga w’ubugenzacyaha wakwiyongera mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba.

Ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba byakoze Umuryango uhuza Polisi n’Inzego z’ubugenzacyaha z’ibi bihugu hagamijwe guhanahana amakuru yo gukumira, gufata no kugenza ibyaha bibikorerwamo cyangwa ibikorerwa mu gihugu kimwe ababikoze bagahungira mu bindi.

Ni Umuryango bise East African Police Cooperation Organization( EAPCO).

Amasezerano yasinyiwe  Arusha  yari agamije gushyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire kugira ngo habeho kuzuzanya aho kunyuranya no kubangamirana mu bikorwa byo kugenza ibyaha.

- Kwmamaza -

Kubera ko bamwe mu bagenzacyaha ari ari abagore, i Kigali hari kubera inama y’iminsi itatu izigirwamo uko hashyirwa mu bikorwa ingamba zo gutuma abagore bagaragara cyane mu bikorwa by’ubugenzacyaha.

Umunyamabanga mukuru wungirije  w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo yavuze ko ababitabiriye inama iri kubera mu Rwanda ari abapolisi cyangwa abandi bagenzacyaha basanzwe bari no muri Interpol.

Madamu Isabelle Kalihangabo mu kiganiro n’abanyamakuru

Ati: “ Baje hano kugira ngo twigire hamwe uburyo bwo gukumira ibyaha ariko bikita cyane cyane ku bijyanye n’uburinganire. Baraganira uburyo bagira imikorere imwe yo gukurikirana ibyaha ndetse no kubikumira ariko hakibandwa kuri Gender, buri wese akabyibonamo.”

Gedion Kimilu uyobora EAPCO avuga ko bateranyije iriya nama kugira ngo abakora muri Polisi z’aka karere bahuze imbaraga mu guha umugore umwanya uhagije mu bikorwa by’ubugenzacyaha.

Kimilu avuga ko iyo abagore n’abagabo badahawe umwanya uhagije mu kugenza ibyaha, hari ibyaha bimwe bidindira mu kubigenza bikagira ingaruka ku babikorewe kuko badahererwa ubutabera ku gihe.

Gedion Kimilu uyobora EAPCO

Umuryango wa EAPCO ugizwe n’ibihugu 14.

EAPCO igizwe n’ibihugu 14 by’Afurika y’i Burasirazuba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version