Guteza Imbere u Rwanda Ni Urugamba Rwa Buri Wese- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kugaruka ku kamaro k’ubufatanye bw’Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu cyabo. Hari mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umudugudu watujwemo imiryango 48 y’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru.

Waraye itashywe ku mugaragaro ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 28 rubohowe n’izahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi mu mwaka wa 1994.

Ngirente yavuze ko uriya Mudugudu w’icyitegererezo wubatswe n’ingabo z’u Rwanda  ndetse n’ibitaro bya Munini, byose bikaba byarubatswe mu rwego rwo gufasha abatuye Nyaruguru kugira imibereho irushijeho kuba myiza.

Yabwiye abaturage bari bamuteze amatwi ko ubutumwa yabazaniye yabuhawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo abubazanire kandi ko abashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano.

- Kwmamaza -

Ati: “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nishimiye kwifatanya namwe, baturage b’Akarere ka Nyaruguru, ndetse namwe mwese muteraniye ahangaha, mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28.”

Yabibukije kureba ku ruhande bakareba iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe rumaze rubohowe kandi bagaharanira ko ritasubira inyuma.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iterambere ry’Abanyarwanda rishingiye no ku wundi musingi ari wo: imiyoborere myiza.

Mu misingi itatu avuga ishingiyeho imibereho y’Abanyarwanda, ukomeye kurusha indi ni ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubumwe bw’Abanyarwanda nibwo ibintu byose bagezeho bishingiyeho kuko ngo gucikamo ibice birasenya ntibyubaka.

Yagarutse ku ruhare ingabo z’u Rwanda zagize kandi zikigira mu kuruteza imbere.

Akamaro kazo ntikagarukira k’ukurinda inkiko z’u Rwanda gusa ahubwo kagera no mu kubaka ibikorwa remezo no kubaka uburyo bwose bushoboka bwo gutuma abaturage batera imbere.

Ngirente yavuze ko abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bagize uruhare rufatika mu gusigasira umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

N’ubwo ibitero by’abagize FLN hari bamwe mu batuye kariya karere byahitanye, muri rusange abaturage ba Nyaruguru bashimirwa ko hari ibitero bya bariya baturage bagize uruhare mu gupfubya cyangwa ababikoze bagafatwa.

Uretse Umudugudu watashywe, hari n’Ibitaro bya Munini byatashywe ndetse n’umuhanda wa Kibeho wuzuye ukaba ufasha abatuye uriya murenge n’indi iwuturiye guhahirana bitagoye.

Akarere ka Nyaruguru hamwe n’Akarere ka Kicukiro nitwo turere mu Rwanda dufite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Tugarutse ku muhanda wo muri Nyaruguru, hari umuturage witwa Bikorimana uherutse kutubwira ko uzabagirira akamaro kanini cyane cyane ko ubwo twaganiraga mu ntangiriro za Kamena, 2022, yatubwiye ko wari umaze kuzura ku kigero cya 60%.

Ubuhanirane ngo bwaroroshye hagati ya Nyaruguru na Huye kuko Akarere ka Huye ari ryo soko ry’abatuye Akarere ka Nyaruguru.

Umuhanda uri kubakwa muri kariya gace k’igihugu ni isezerano Perezida Kagame yahaye abatuye Nyaruguru mu myaka yashize.

Umuhanda uhuza Nyaruguru na Huye

Undi muturage witwa Kamonyo wo mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Runyombyi nawe ashima ko uriya muhanda uri kubakwa ku muvuduko ushimishije kandi akemeza ko niwuzura uzaba igisubizo ku bihahirane butari bworoshye hagati y’Akarere ka Nyaruguru n’aka Huye.

Kamonyo usanzwe ukora akazi k’uburezi avuga ko ku isi hose kugira ngo ubuhahirane bworohe, bisaba ko haba hari imihanda ikoze neza.

Ati: “ Twishimiye ko imirimo yo kubaka uriya muhanda iri kugenda neza kandi niwuzura uzadufasha mu kuzamura ubuhahirane n’abatuye Huye.”

Avuga kandi ko abantu bajya mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana  i Kibeho nabo bazajya bahagera vuba, kandi badahenzwe.

Icyo gihe Minisiteri y’ibikorwa remezo yo yatangaje ko uriya muhanda umaze kuzura ku kigero cya 72%.

Umuhanda wose uzaba ufite ibilometero 66.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version