Ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’itumanaho, ibikoresho byaryo ndetse n’ikoranabuhanga kitwa Canal + Group cyatangaje ko cyaguze imwe mu nzu zitunganya amashusho n’amajwi yitwa Zacu Entertainment.
Zacu Entertainment ni imwe mu nzu zitunganya umuziki nyarwanda zikomeye zikorera mu Rwanda.
Itangazo Canal + Group yageneye abanyamakuru rivuga ko igurwa ry’iriya nzu riri mu rwego rwo kurushaho ‘gushimangira ibikorwa byayo mu itunganywa ry’amajwi n‘amashusho mu Rwanda.’
Iki kigo kivuga ko kizungukira ku muyoboro wagutse w’amasaha arenga 500 ya filime nshya na filime z’uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu Kinyarwanda.
Ubuyobozi bwa Canal + Group buvuga ko iki kigo cyiyemeje gukurikirana ingamba z‘iterambere ryacyo mu Rwanda, igihugu kimazemo imyaka 10.
Ihafite n’ishami yafunguye mu mwaka n’igice bishize ni ukuvuga mu mwaka wa 2020.
Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, ikigo kirateganya no gufungura ku mugaragaro shene y’imyidagaduro itunganyijwe 100% mu Kinyarwanda.
Izarushaho guteza imbere abanyempano bo mu Rwanda ndetse n’itunganywa ry’amajwi n’amashusho.
Hari n’ibindi bigo bikora nka Zacu Entertainment bikorera hirya no hino muri Afurika byamaze kugurwa na Canal + Group.
Ibyo ni PLAN A cyo muri Côte d’Ivoire na ROK STUDIOS cyo muri Nigeria.
Canal + Group ivuga ko izarushaho gushimangira ubushake bwayo mu gushyigikira itunganywa ry’amajwi n’amashusho muri Afurika hagamijwe kurushaho abakiliya bayo serivisi bashaka.
ZACU Entertainment yashinzwe mu mwaka wa 2017 na Wilson Misago. Ni umwanditsi utunganya filime kuri Televiziyo ndetse akaba yarashinze n’urubuga rwa mbere mu Rwanda rucuruza amashusho muri 2019.
Agira icyo avuga ku mikorere ya Canal + Group na Zacu Entertainment, Fabrice Faux, umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri CANAL+International yagize ati : “Twishimiye guha ikaze ZACU Entertainment ndetse n’itsinda ryayo mu kigo cyacu.’
Avuga ko u Rwanda rukungahaye kandi rufite ubushobozi mu gutunganya amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye.
Ngo ni ibyo bakoze ni kimwe mu bindi biyemeje gukorera n’ahandi muri Afurika cyane cyane mu bihugu bikoresha Igifaransa ndetse ngo ‘bidatinze’ bizanakorwa no muri Ethiopia.
Faux ati : ” Iri gurwa rirashimangira ubushake bwacu mu guhuza abanyempano bahanga udushya, bikazafasha iterambere ryacu muri Africa ndetse no mu mahanga, ndetse bikadufasha kunyura abafatabuguzi bacu binyuze muri gahunda zifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru. ”
Intego ya CANAL+ Group ni ugutunganya no gutanga porogaramu zifite ireme ku bakunda ibyo kiriya kigo gikora.
U Rwanda rufite abanyempano benshi kandi abo muri Canal + Group bavuga ko rufite n’inkuru zubaka rutaravuga bityo rukaba rucyeneye aho kuzivugira no kuzereka amahanga.
Canal + Group ni ikigo gikora itangazamakuru no gucuruza amashusho. Kiragutse ku rwego mpuzamahanga kuko gikorera mu Burayi, Afurika ndetse na Azyia.
Ku isi kihafite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 barimo miliyoni icyenda z’abatuye u Bufaransa.
Hari na na STUDIO CANAL+ Group iyoboye i Burayi mu gutunganya kugura ndetse no gukwirakiza filime n’ibiganiro by’uruhererekane.
Ihagaze neza kandi mu gutanga amashene ya televiziyo atandukanye ndetse n’ikigo gishinzwe kwamamaza.
Canal + Group ni ikigo gikorera munsi y’amategeko y’ikindi kigo gikomeye kandi kinini kitwa Vivendi.
ZACU Entertainment ni imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda.
Iyi nzu kandi ikora ikanatunganya ndetse ikanasohora filime nyarwanda z’umwimerere zikinwa n’Abanyarwanda.
ZACU Entertainment iri k’umuyoboro wagutse w’amasaha arenga 500 uriho filime nshyashya ndetse na filime z’uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu Kinyarwanda.