EAC: Igice Cy’Afurika Kibasiwe N’Abajura Bakoresha Ikoranabuhanga

Imibare ivuga ko ibitero bikoresha ikoranabuhanga bigabwa ku bigo by’ubucuruzi muri Afurika, ibyinshi bigabwa muri Afurika y’i Burasirazuba. Biterwa n’uko aka karere k’Afurika ari ko kateye imbere mu gukoresha murandasi ugereranyije n’ahandi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo  KPMG bukorerwa mu bigo binini 300 bwagaragaje ko mu ibi bigo, ibyinshi byagabweho ibitero mu rwego rw’ikoranabuhanga ari ibyo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Muri Afurika y’i Burasirazuba hari ibigo 10 byagabweho ibitero byibwa amafaranga mu gihe hari ibindi byageragerejweho biriya bitero ariko ntibyagera ku ntego.

Ikoranabuhanga riri muri Afurika y’i Burasirazuba riri hejuru k’uburyo ibigo icyenda mu bigo icumi biba bikoresha ikoranabuhanga mu byo bikora cyangwa biri mu nzira yo kurikoresha.

- Advertisement -

Mu Burengerazuba bw’Afurika ho baracyari kure y’ikoranabuhanga kubera ko 82% by’ibigo by’ubucuruzi bidakoresha ikoranabuhanga mu micungire y’imari.

Umwe mu bakozi b’ikigo KPMG witwa John Anyanwu akaba ashinzwe iby’ikoranabuhanga avuga ko iyo urebye uko riri gutera imbere, ubona ko muri Afurika y’i Burasirazuba ari bo bari imbere, ariko ngo ikibazo ni uko uburyo bwo kuririnda bukigenda buhoro.

Uko bigaragara, umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga ntujyanye n’uburyo buhagije bwo kuririnda.

Ibi bituma abaganga mu ikoranabuhanga ariko bafite umutima w’ubujura bahita babona icyuho bacamo kugira ngo bibe amabanki cyangwa ibindi bigo by’imari cyangwa ubundi bucuruzi.

Undi muhanga witwa Antony Muiyuro yabwiye The East African ko ikintu abashinga ibigo by’ikoranabuhanga bagomba kwitaho, harimo kureba niba bafite iryo koranabuhanga ariko nanone bakareba niba ririnzwe koko.

Mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo idafite amategeko agena uko ikoranabuhanga ririndirwa umutekano.

Ibi ariko birumvikana kuko iki gihugu kinjiye muri uyu Muryango vuba aha!

Ikindi kibazo gihari ni uko ibihugu by’Afurika bigorwa no kubona abahanga mu guhangana n’abakorera ubujura mu ikoranabuhanga ndetse ngo n’abo bifite bakunda kubacika bakigira ahandi.

Abahanga bashoboye muri ibi ntibakunze kuboneka kuko barahenze cyane.

Raporo yo mu mwaka wa 2022 yakozwe n’ikigo  International Systems Audit and Control Association ivuga ko ku isi hose hari imirimo y’abahanga mu by’ikoranabuhanga bize kandi bazi ibyo kurinda imari mu buryo bw’ikoranabuhanga ingana na miliyoni 10 idafite abayikora.

Bivuze ko hari akazi kenshi kadakorwa kandi ari ngombwa mu rwego rwo kurinda imari y’ibigo by’ubucuruzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version