Perezida Joe Biden yavuze ko ingabo ze ziteguye kuzatabara Taiwan umunsi u Bushinwa bwayishojeho intambara.
Ni amagambo ashobora kuza gukomeza kurakaza u Bushinwa bwari bumaranye igihe umujinya bwatewe n’uko hari abayobozi bakuru b’Amerika bagiye gusura Taiwan.
Kwemera ko Taiwan ari igihugu kigenga ni ikintu abayobozi b’u Bushinwa baba badashaka kumva.
Kuri bo Taiwan ni Intara y’u Bushinwa kandi isi yose ngo igomba kubyemera gutyo.
Nyuma y’uko Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi asuye Taiwan, u Bushinwa bwararakaye bituma bwoherekza ingabo zabwo mu bice bitandatu bikikije Taiwan mu rwego rwo kuyishyira mu kato.
Bidatinze hari abandi bashingamategeko b’Amerika basuye Taiwan.
Byakomeje kongerera umujinya abategetsi b’i Beijing bavugaga ko biriya ari umwanduranyo kandi ko Amerika iri gushuka Taiwan kuko iramutse itewe yatereranwa.
Ibi ariko bisa n’aho byavugurujwe na Perezida Joe Biden wabwiye CBS News ko igihugu cye kiteguye kuzabara Taiwan igihe cyose izaba itewe n’u Bushinwa.
Joe Biden ati: “ Yego ndagira ngo mbabwire ko Abanyamerika, abagabo n’abagore biteguye kuzatabara Taiwan igihe cyose izaba itewe n’u Bushinwa.”
Amerika ivuga ko u Bushinwa bugomba kumenya ko Taiwan ari igihugu kigomba kugira uko cyiyobora, bitabaye ngombwa ko gihora mu bwoba bwo guhabwa amabwiria n’u Bushinwa kitabikora kigafatirwa ibihano.
Ese u Bushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika?
N’ubwo Perezida w’Amerika avuga ko abaturage be n’ingabo zabo biteguye gufasha Taiwan igihe yaba itewe n’ingabo z’u Bushinwa, hari abavuga ko kujya mu ntambara n’u Bushinwa byaba ari icyemezo kibi.
Bavuga ko ari kibi haba kuri Amerika, ku Bushinwa no ku isi muri rusange.
Icyakora mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye yohereza abasirikare n’intwaro mu gace u Bushinwa bwabaga buri kotsamo Taiwan igitutu.
Amerika nk’igihugu gikomeye kandi cyumva ko gishobora gukora ibyo gishaka ku isi, ishobora kurwana n’u Bushinwa ariko ngo byaba ari ugukora imibare ishobora kutavamo umusaruro mwiza.
Uko bimeze kose, haramutse habaye intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan yaba ari karahabutaka.
Si ngombwa ko Amerika iyijyamo kugira ngo ihinduke intambara ikomeye.
Ubushinwa burusha imbaraga Taiwan, ariko nayo ni igihugu gifite intwaro zikomeye cyahawe n’Abanyamerika kandi kimaze imyaka myinshi kitegura intambara gishobora kugabwaho n’u Bushinwa.
N’ubwo u Bushinwa buhambaye kandi bukaba buruta kure cyane Taiwan haba mu bwinshi bw’abaturage no mu buso, byazagora u Bushiwa kwigarurira no gufata Taiwan bukayigira ingaruzwamuheto.
Ikindi isi iri gutinya muri iki gihe, ni ingaruka iyi ntambara yazagira no ku bukungu bwayo.
Kubera ko Amerika ishobora kuza gutabara Taiwan, bivuze ko yaba yiyemeje kurwana n’u Bushinwa.
Nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi, Amerika n’u Bushinwa biramutse bigize aho bihurira mu ntambara, byatuma ubukungu bw’isi muri rusange buzamba kuko n’ubundi busanzwe bwarahungabanye.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumera amezi atandatu nayo ntiyoroheye abatuye isi.
Ubushinwa burwanye n’Amerika byateza ikibazo ndetse no ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko isi ishobora kugura ibikoresho by’ibanze biyihenze cyane cyane za mudasobwa, telefoni zigendanwa, imodoka ndetse n’imikorere y’ibyogajuru igahinduka.