Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Eddy Kenzo Yaje Gushyigikira Platini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Eddy Kenzo Yaje Gushyigikira Platini

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2024 7:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi wo muri Uganda uri mu bakunzwe mu ngeri zose z’abaturage b’iki gihugu witwa Eddy Kenzo yaraye ageze mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo ngo azifatanye na bagenzi be mu kwizihiza no kumurika alubumu ya Platini.

𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎: Umuhanzi Eddy Kenzo wamamaye mu muziki w'Akarere na Afurika, yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo #BABAExperience.

Iki gitaramo cyateguwe na Platini P kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024. #RBAShowbiz pic.twitter.com/ifPGxl2gIx

— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) March 29, 2024

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Platini azakora iki gitaramo kiri mu bikomeye bitangiranye na 2024.

Abacuranzi bo muri Symphony Band nibo bazamucurangira  mu buryo bwa Live cyangwa Semi Live.

Platini yahoze mu itsinda yari afatanyijemo na mugenzi we TMC ryitwaga Dream Boys.

Kubera guhindura imibereho, ryaje gusenyuka ubwo uyu TMC yajyaga kuba mu mahanga, mugenzi we Platini akaguma i Rwanda.

Platini na TMC bagikorana

Platini ariko yakomeje umurego, akora umuziki ku ruhande rwe kandi urakundwa.

Ibibazo abahanzi bahuye nabyo muri COVID-19 nawe byamugezeho ariko abyivanamo nk’uko byanagenze ku bandi bahanzi bagenzi be.

Hagati aho kandi Leta y’u Rwanda yakomeje kubafasha kwiyubaka ndetse bamwe bavuga ko kuba harubatswe BK Arena( yahoze ari Kigali Arena) ari igikorwa cy’ingenzi mu gufasha abahanzi kubona aho bakorera ibitaramo hanini kandi hiyubashye.

Guverinoma iherutse no gushyira mu nshingano za Minisitiri w’urubyiruko indi nshingano yo kwita ku bahanzi, iki kibaka ari kimwe mu bizazamura impano zabo.

Ku byerekeye igitaramo cya Platini, uyu muhanzi azafatanya na bagenzi be barimo abo mu Rwanda nka Knowless, Riderman, Juno Kizigenza n’abandi b’ubu n’aba kera.

Platini
TAGGED:IgitaramoKenzoMinisiteriPlatiniUgandaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bintu Keita Uyobora MONUSCO Avuga ko M23 Ikomeje Gukataza
Next Article Ababyeyi Barasabwa Kurushaho Kwitabira Gukingiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?