Eddy Kenzo Yaje Gushyigikira Platini

Umuhanzi wo muri Uganda uri mu bakunzwe mu ngeri zose z’abaturage b’iki gihugu witwa Eddy Kenzo yaraye ageze mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo ngo azifatanye na bagenzi be mu kwizihiza no kumurika alubumu ya Platini.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Platini azakora iki gitaramo kiri mu bikomeye bitangiranye na 2024.

Abacuranzi bo muri Symphony Band nibo bazamucurangira  mu buryo bwa Live cyangwa Semi Live.

- Kwmamaza -

Platini yahoze mu itsinda yari afatanyijemo na mugenzi we TMC ryitwaga Dream Boys.

Kubera guhindura imibereho, ryaje gusenyuka ubwo uyu TMC yajyaga kuba mu mahanga, mugenzi we Platini akaguma i Rwanda.

Platini na TMC bagikorana

Platini ariko yakomeje umurego, akora umuziki ku ruhande rwe kandi urakundwa.

Ibibazo abahanzi bahuye nabyo muri COVID-19 nawe byamugezeho ariko abyivanamo nk’uko byanagenze ku bandi bahanzi bagenzi be.

Hagati aho kandi Leta y’u Rwanda yakomeje kubafasha kwiyubaka ndetse bamwe bavuga ko kuba harubatswe BK Arena( yahoze ari Kigali Arena) ari igikorwa cy’ingenzi mu gufasha abahanzi kubona aho bakorera ibitaramo hanini kandi hiyubashye.

Guverinoma iherutse no gushyira mu nshingano za Minisitiri w’urubyiruko indi nshingano yo kwita ku bahanzi, iki kibaka ari kimwe mu bizazamura impano zabo.

Ku byerekeye igitaramo cya Platini, uyu muhanzi azafatanya na bagenzi be barimo abo mu Rwanda nka Knowless, Riderman, Juno Kizigenza n’abandi b’ubu n’aba kera.

Platini
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version