Bintu Keita Uyobora MONUSCO Avuga ko M23 Ikomeje Gukataza

Umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO)  witwa Bintu Keita avuga ko M23 ikomeje “gutera intambwe cyane no kwagura ubutaka igenzura ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”.

Yatanze urugero rw’uko kuva mu Ukuboza, 2023 imirwano hagati y’uyu mutwe n’ingabo za DRC yakomeje gukara.

Hagati aho kandi ni uko n’amahanga yakomeje gusaba ko iyo mirwano yahosha ariko biba iby’ubusa.

Ibihugu byazamuye ijwi cyane bisaba ko buri ruhande rwakorohera urundi ni Amerika n’Ubufaransa ariko na Qatar ndetse na Angola byakoze ubuhuza.

- Advertisement -

Umukuru wa MONUSCO yavuze ko iyo urebye uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano muri iki gihe usanga bikomeye ku buryo bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose bikaba bibi kurushaho.

Ibyo Keita yavugaga yabivugiraga mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, abo banyamakuru bakaba bari bakoraniye mu Ngoro y’Umuryango w’Abibumbye iri i New York muri Amerika.

Nawe yunze mu ry’abandi banyacyubahiro ku isi, asaba impande zihanganye mu Burasirazuba bwa DRC gushyira intwaro hasi, zikayoboka ibiganiro by’amahoro.

Uruhande rwa Leta ya DRC yarusabye gukomeza kuba muri gahunda zigamije amahoro zashyizweho n’Akarere cyangwa abandi.

Keita kandi yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye cyateje akaga gakomeye ku mibereho, abaturage bata ingo zabo bahungira imbere mu gihugu ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.

Yanabwiye abanyamakuru ko igikorwa cya gisirikare cya MONUSCO na FARDC cyatangiye mu Ugushingo, 2023 cyiswe ‘Operation Springbok’ kigamije kubuza  M23 kuba yafata imijyi ya Goma na Sake, gikomeje.

BBC ivuga ko uyu munyapolitiki yabwiye abanyamakuru ko impande zombi “zikorana ibikorwa bya gisirikare byinshi” mu kurinda abasivile mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri zo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko ‘Operation Springbok’ yashinze ibirindiro by’ubwirinzi mu nkengero y’inzira zose zerekeza i Goma na Sake, kandi ko yongerewe imbaraga muri Gashyantare (2) uyu mwaka, nyuma yo gusubiza inyuma igitero cya M23 i Sake.

Ibi kandi ngo bitandukanye n’utundi duce tw’Intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Tumwe muri two badufashe nta mirwano ibaye, icyakora Sake ho si ko byagenze.

Amezi agiye kuba abiri M23 ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za Leta n’abazifasha bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma ariko bikananirana.

Keita yashinje M23 ko ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka ONU, yamenye amakuru ko M23 yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cy’ahitwa Mubambiro ahari ingabo zo mu butumwa bw’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).

Keita yavuze ko nubwo intumwa y’u Rwanda n’iya DR Congo bongeye guterana amagambo muri ONU, asanga ubwo bushyamirane – avuga ko bukiri hejuru cyane hagati y’ibihugu byombi – kuri ubu nta byago bihari by’uko bwageza ku ntambara yeruye hagati y’ibihugu byombi.

Avuga ko ibi kandi binaterwa  n’umuhati  wa Perezida w’Angola João Lourenço wo kugira ngo hasubukurwe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version