Edgar Lungu Wayoboye Zambia Yapfuye

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia hagati mu mwaka wa 2015 na 2021 yipfuye afite imyaka 68.

Umukobwa wa Lungu usanzwe ari Umudepite, Tasila Lungu Mwansa niwe wabitanhaje avuga ko Se yapfiriye mu bitaro Medforum muri Afurika y’Epfo, mu gitondo cy’uyu munsi aho yaherwaga ubuvuzi bwihariye.

Yagize ati: “Banya-Zambia, tubabajwe no kubatangariza urupfu rwa Nyakubahwa Edgar Chagwa Lungu. Yatabarutse muri iki gitondo muri Medforum Clinic muri Afurika y’Epfo.”

Ishyaka Edgar Lungu yabagamo ryitwa Patriotic Front ryemeje urupfu rwa Lungu ariko impande zombi ntizatangaje indwara yamwishe.

- Kwmamaza -

Lungu yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.

Lungu yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia aba na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2013 kugeza muri Mutarama 2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version