Dr. Athanase Nduwumuremyi uyobora Ishami rya RAB rikora ubushakashatsi ku binyabijumba n’ibinyamizi ni ukuvuga ibirayi, imyumbati n’ibijumba amara impungenge abaturage ko ibirayi byongererewe ubushobozi mu bigo by’ubushakashatsi nta ngaruka bigira kubabiriye.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko we na bagenzi be bakorana muri ubwo bushakashatsi bagamije ko Abanyarwanda bazihaza mu biribwa bihinzwe ku buso buto kandi byujuje ubuziranenge.
Nduwumuremyi avuga ko kuba u Rwanda rufite ubuso buto bitagombye kuba ikibazo gihoraho mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi utuba.
Ati: ” Tugamije ko umusaruro w’ibirayi wari usanzwe uboneka wa Toni hagati y’enye n’eshanu kuri hegitari uzamuka ukaba Toni 40. Twifuza ko Abanyarwanda bihaza mu biribwa bigendanye n’intego z’iterambere rirambye, NST2, Guverinoma yiyemeje kugera ho bitarenze umwaka wa 2029″ .
Ubwiyongere bw’abaturage, imiturire ikozwe nabi, gukoresha imiti n’amafumbire mu kajagari biri mu bitubya umusaruro w’ibirayi.
Dr. Athanase Nduwumuremyi avuga ko imbuto bari gukoraho ubushakashatsi izasohoka ifite ubushobozi bwo kwihanganira indwara n’ikirere cy’ubu(kuko cyahindutse) bityo ikazera neza idahenze umuhinzi ngo nawe ahende abacuruzi nabo bahende abaguzi.
Ubusanzwe, kugira ngo ibirayi byere biterwa umuti kenshi kandi uwo muti urahenda kuko aho utewe wangiza ibidukikije birimo n’ubutaka.
Ku mpungenge z’uko ibirayi byongererewe ubwo bushobozi bitakaza icyanga n’akamaro ku babiriye, umushakashatsi wa RAB, Dr. Athanase Nduwumuremyi avuga ko atari byo.
Avuga ko icyo abahanga bakora gusa ari ukongerera icyo gihingwa uburyo bwo kwihagararaho mu bihe bigoye.
Ati:” Tugiha ubushobozi bwo kwihanganira indwara zari bukibuze kwera neza. Ndamara impungenge abarya ibirayi n’ibindi bihingwa biba byakorewe ubushakashatsi ko nta kibazo byabateza kuko tubanza no kubigeza ku bindi bigo bireba ubuziranenge nka REMA”.
Iryo genzura riba rigamije kureba niba ibyo bihingwa bifite intungamubiri zikwiriye.
Ku byerekeye aho bageze mu bushakashatsi ku mbuto y’ibirayi, Dr. Athanase Nduwumuremyi yabwiye Taarifa Rwanda ko bukiri gukorerwa mu byumba by’ubushakashatsi ariko ko nyuma bazatangira kubugeza ku bahinzi, bakabugerageza.
Icyakora bazabikora bamaze kubisaba no kubyemererwa ibigo nka REMA n’ibindi bireba.
Kugeza ubu kuri hegitari imwe y’ubuso buhingwamo ibirayi, hera Toni umunani, ariko abahanga barashaka ko hazajya hera Toni 35.
Nshimiyimana Pacifique uyobora Ishami ry’u Rwanda ry’Ihuriro Nyafurika rikoresha siyansi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, OFAB, avuga ko aho siyansi igeze muri iki gihe, ari iyo kwizerwa kuko ibihugu byatangiye kuyikoresha mu kuzamura umusaruro nta ngaruka zabibonyemo.
Uyu muyobozi wa Open Forum on Agricultural Technology in Africa, OFAB, atanga urugero rw’uko byifashe muri Afurika y’Epfo aho iryo koranabuhanga ryatumye iki gihugu kihaza mu biribwa.
Ibindi bihugu bibihagazemo neza ni Nigeria.
Kuri we, kuba u Rwanda rwabikora narwo nta kibazo kibirimo kuko ari ibintu abahanga babanza kwiga bitonze.
Amara abantu impungenge z’uko kurya ibiryo byateguwe bivuye kuri ibyo bihingwa byabagiraho ingaruka, akababwira ko ahubwo byatuma babona ibiribwa bihagije.
Igihingwa k’ibirayi cyageze mu Rwanda mu gihe cy’Abadage mu Kinyejena cya 20.
Abanyarwanda bakiburiye izina bacyita ibirayi bitewe n’uko babonaga byarazanywe n’abanya burayi.
Ku rwego rw’isi, abahanga bavuga ko ibirayi bikomoka muri Amerika y’Amajyepfo, muri Peru na Bolivia by’ubu, Abakoloni bo muri Portugal na Espagne baba ari bo batuma byamamara.
Hari hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 17 Nyuma ya Yezu Kristu.
Abo Banyaburayi baje kubijyana muri Ireland bihageze byera neza kandi ku butaka budakeneye ifumbire nyinshi bituma byamamara henshi.
Niho byakuye izina ryabyo mu Cyongereza bita Irish Potato.
Amateka avuga ko ibirayi byafashije Abanyaburayi guhangana n’inzara yigeze kubayogoza hagati y’umwaka wa 1845 kugeza mu wa 1849.