Inzobere zagaragaje ko imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga ari ngombwa mu guteza imbere igihugu kugira ngo zigeze igihugu ku iterambere rirambye kandi ridaheza.
Mu nama yabaye kuwa tariki 5, Kamena, 2025, yari nyunguranabitekerezo ya Rwanda Internet Governance Forum 2025 (RWIGF 2025) niho byavugiwemo.
Yari yateguwe n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, ihuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga.
Abahanga bavuze ko murandasi ari urufunguzo mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, bityo ko buri wese agomba kugira uruhare mu kuyikoresha neza.
Indi ngingo ni uko Ikinyarwanda cyinjijwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga byifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), bizafasha umuntu wese kugikoresha byoroshye mu mbuga zitandukanye.
Abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda bavuga ko ibyo byose bigaragaza uruhare ubuyobozi bwiza bugira mu guteza imbere igihugu.
Ntare Alexis, uyobora Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yavuzeho atya: “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwasobanukiwe ko ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, bityo bwubaka ibikorwaremezo bifasha inzego zose gukorera hamwe.”
Icyakora asanga hakenewe ubukangurambaga no guhindura imyumvire kugira ngo abaturage bakoreshe neza ibikorwaremezo Leta yashoyemo imari itubutse ngo bibagirire akamaro.
Yagaragaje ko uko abantu benshi bayoboka murandasi, ari ko ibiciro bigabanuka kubera ko isoko riba rinini, bigafasha ikoranabuhanga kugera kuri bose vuba kandi ku giciro gito.
Esther Kunda, ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko kubaka imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga bisaba gushyira imbere abaturage, ubufatanye n’ubwizerane.
Ati: “Uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ni ko dukeneye imiyoborere ikomeye ishingiye ku bwizerane kugira ngo tugere ku kwinjiza bose mu ikoranabuhanga no ku iterambere rirambye.”
Yagaragaje kandi ko abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku kubyaza umusaruro murandasi, binyuze mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Mu bindi byaganiriweho harimo ingamba zigamije guteza imbere uburinganire mu ikoranabuhanga, kurengera umutekano w’amakuru (cybersecurity), no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya dushingiye kuri tekinoloji.
U Rwanda rushimirwa gushyiraho ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kugera kuri serivisi za Leta, bigatuma bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyabo.