Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Embaló Uyobora Guinea Yagarutse Kuganira N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Embaló Uyobora Guinea Yagarutse Kuganira N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2025 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo yari ageze muri Village Urugwiro kuganirra na mugenzi we Paul Kagame.
SHARE

Umaro Sissoco Embaló uyobora Guinea Bissau ari mu Rwanda ngo aganire na mugenzi we Paul Kagame ku byakorwa ngo umubano hagati y’ibihugu byombi ukomereze aho ugeze.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko abayobozi bombi baganiriye k’uburyo bwo gushimangira umubano mu ngeri zifitiye inyungu impande zombi no ku bibazo by’Isi n’umugabane muri rusange.

Yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano hagati ya Kigali na Bissau

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali, akaba yahaherukaga muri Nyakanga, 2024 ubwo yitabiraga iharira rya Perezida Kagame wari watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.

Mbere y’aho, mu mwaka wa 2023 Kagame nawe yaramusuye ndetse ahava ahambikiwe umudali w’inshuti ikomeye ya kiriya gihugu, umudali witiriwe intwari ya Guinea Bissau yitwaga Amílcar Cabra’.

Uyu yarwanyije ubukoloni mu gihugu cye kandi aharanira ko bwacika n’ahandi muri Afurika.

Icyo gihe Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya kiriya gihugu.

Mu mwaka wa 2022, hari tariki 14, Ugushyingo nabwo Umaro Sissoco Embaló yaje mu Rwanda.

Yari azanywe no kuganira na Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano muke biri mu Karere u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo.

Ese Embaló ni muntu ki?

Aha yayobora ECOWAS.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló ni umuhanga muri Politiki (political scientist) wavutse mu mwaka wa 1972.

Ni n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Brigadier General.

Ibya gisirikare yabyigiye mu Bubiligi, muri Israel, muri Afurika y’Epfo, mu Buyapani no mu Bufaransa.

Mu mashuri ye yize byinshi ariko atsindagiriza ibijyanye na Politiki mu bihugu by’Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubwo yabaga Perezida Guinea Bissau, yavuze ko atangije ubuyobozi bwihariye bitigeze bubaho muri iki gihugu, ubwo buryo abwita  ‘Embaloism’.

Yavuze ko bushingiye ku ukugira gahunda, ikinyabupfura  n’iterambere.

Kuri we, nta gihugu gito cyangwa Perezida uciriritse bibaho.

Ubwo yageraga ku butegetsi mu myaka mike ishize, yahise ategeka ko henshi mu mijyi y’iki gihugu hashyirwa cameras z’umutekano ndetse mu mwaka wa 2021 yategetse ko uwahoze ari  Minisitiri w’ubuzima afatwa agakurikiranwa ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta yakekwagaho.

Uwo Minisitiri yitwa Antonio Deuna.

Ibikorwa bye byatumye amahanga agarurira icyizere igihugu cye ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari gitangira kuvugana na Guverinoma ye ngo barebe niba Guinea Bisau yakongera kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere.

TAGGED:BissauEmbalofeaturedGunneaIbihuguKagameSissocoUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutungo Wa Umwalimu SACCO Wiyongereyeho Miliyari 11 Mu Mwaka Umwe 
Next Article U Rwanda N’Ibihugu Bya Afurika Mu Guhuza Amabwiriza Y’Ubuziranenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?