Umaro Sissoco Embaló uyobora Guinea Bissau ari mu Rwanda ngo aganire na mugenzi we Paul Kagame ku byakorwa ngo umubano hagati y’ibihugu byombi ukomereze aho ugeze.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko abayobozi bombi baganiriye k’uburyo bwo gushimangira umubano mu ngeri zifitiye inyungu impande zombi no ku bibazo by’Isi n’umugabane muri rusange.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali, akaba yahaherukaga muri Nyakanga, 2024 ubwo yitabiraga iharira rya Perezida Kagame wari watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.
Mbere y’aho, mu mwaka wa 2023 Kagame nawe yaramusuye ndetse ahava ahambikiwe umudali w’inshuti ikomeye ya kiriya gihugu, umudali witiriwe intwari ya Guinea Bissau yitwaga Amílcar Cabra’.
Uyu yarwanyije ubukoloni mu gihugu cye kandi aharanira ko bwacika n’ahandi muri Afurika.
Icyo gihe Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya kiriya gihugu.
Mu mwaka wa 2022, hari tariki 14, Ugushyingo nabwo Umaro Sissoco Embaló yaje mu Rwanda.
Yari azanywe no kuganira na Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano muke biri mu Karere u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo.
Ese Embaló ni muntu ki?
Umaro Mokhtar Sissoco Embaló ni umuhanga muri Politiki (political scientist) wavutse mu mwaka wa 1972.
Ni n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Brigadier General.
Ibya gisirikare yabyigiye mu Bubiligi, muri Israel, muri Afurika y’Epfo, mu Buyapani no mu Bufaransa.
Mu mashuri ye yize byinshi ariko atsindagiriza ibijyanye na Politiki mu bihugu by’Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubwo yabaga Perezida Guinea Bissau, yavuze ko atangije ubuyobozi bwihariye bitigeze bubaho muri iki gihugu, ubwo buryo abwita ‘Embaloism’.
Yavuze ko bushingiye ku ukugira gahunda, ikinyabupfura n’iterambere.
Kuri we, nta gihugu gito cyangwa Perezida uciriritse bibaho.
Ubwo yageraga ku butegetsi mu myaka mike ishize, yahise ategeka ko henshi mu mijyi y’iki gihugu hashyirwa cameras z’umutekano ndetse mu mwaka wa 2021 yategetse ko uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima afatwa agakurikiranwa ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta yakekwagaho.
Uwo Minisitiri yitwa Antonio Deuna.
Ibikorwa bye byatumye amahanga agarurira icyizere igihugu cye ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari gitangira kuvugana na Guverinoma ye ngo barebe niba Guinea Bisau yakongera kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere.