Hari amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’ikigo Equity Group n’Ikigega Nyafurika cy’Ingwate (African Guarantee Fund-AGF) yo guha iyi Banki Miliyoni $500 azazamura imishinga mito yo mu Rwanda, DRC, Uganda, Kenya na Tanzania.
Iyi mishinga iziba ahanini yarakozwe n’abagore n’urubyiruko bo muri ibyo bihugu, ikabaza igamije iterambere ariko rirengera ibidukikije.
Ku isi hose, muri iki gihe, imishinga igamije iterambere rirengera ibidukikije iri mu yibandwaho cyane mu guterwa inkunga.
Imihindagurikire y’ikirere iri mu bimaze iminsi byarazonze abatuye isi ku buryo icyakorwa cyose ngo iki kibazo kigabanye ubukana isi yiteguye kugitera inkunga.
Ubufatanye bwa Equity Group na kiriya kigega bugamije gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse ku mafaranga arenga Miliyari $ 1 hagamijwe guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 50 muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.
Mu mwaka wa 2018 nibwo ubu bufatanye bwatangijwe, buvugururwa nyuma y’imyaka ibiri bwo kiriya kigega nyafurika cyahaga Equity Group Miliyoni $ 75.
Ishyirwa mu bikorwa by’iriya mishinga rizakorwa mu byiciro bitatu, hakazabanza gutangwa inguzanyo ya Miliyoni $ 160 izahabwa imishinga mito n’iciriritse, irimo 500 y’abagore n’indi 900 y’urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha mu gukomeza kugira uruhare mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse no kuzana impinduka mu bukungu.
Yagize ati “Ubu bufatanye bwerekana uburyo turi gukorera hamwe kugira ngo dufashe ubucuruzi buto ari nabwo shingiro y’ubukungu bwa Afurika. Turi gufasha abaturage kubona inguzanyo byoroshye, guhanga imirimo no kubona akazi.”
Umuyobozi Mukuru wa AGF, Jules Ngankam nawe avuga ko ubufatanye nka buriya buzagura ibikorwa byo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciciritse.
Ati: “Binyuze mu gufasha iyi banki, tuzazamura ibigo bito n’ibiciciritse harimo kongera umubare w’abantu bafite akazi, no kubona ibigo bizamuka biva ku bito bikagera ku biciriritse.”
Ahanini imishinga izafashwa ni irengera ibidukikije, ubworozi n’ubukerarugendo.