Ububanyi n'Amahanga
Perezida Emmanuel Macron ‘Azasura’ U Rwanda

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, mu minsi iri imbere ateganya uruzinduko mu Rwanda, rushobora kuzaba hagati ya Mata na Gicurasi 2021.
Amakuru avuga ko Perezida Macron azasura u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intiti mu mateka ya Politiki y’u Rwanda n’u Bufaransa zivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gufasha Leta yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside no gufasha abayikoze guhungira muri Zaïre, ubu ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Jeune Afrique yanditse ko ‘n’ubwo urwo ruzinduko ruteganyije ariko bizaterwa n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19 haba mu Bufaransa, haba no mu Rwanda.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda muri uyu mwaka, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwe nirugenda nk’uko biteganyijwe mu Rwanda, azaba abaye Perezida wa kabiri w’u Bufaransa urusuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwa mbere wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Nicolas Sarkozy.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagaragayemo ibibazo.
N’ubwo hari ibiri gushyirwa ku murongo, ariko kugeza ubu u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga22 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere