Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Eritrea yohereje ingabo ku mupaka wayo na Ethiopia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Eritrea yohereje ingabo ku mupaka wayo na Ethiopia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2020 2:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava ku mupaka wa Eritrea na Ethiopia avuga ko hari abasirikare benshi ba Eritrea bahorejwe ku mupaka wayo na Ethiopia. Hari ubwoba ko Eritrea ishobora kwinjira mu ntambara bikaba byatuma intambara ifata isura y’Akarere kose k’Ihembe ry’Afurika.

Ingabo za Eritrea zoherejwe ku mupaka wayo na Ethiopia mu rwego rwo gukumira ko abarwanyi ba TPLF bahungira ku butaka bwayo.

Leta z’ibihugu byombi  zihakana ariya makuru.

Incamake ku ngabo za Eritrea.

Eritrea iri mu bihugu byo mu Ihembe ry’Afurika bifite abaturage bake ariko kikagira abasirikare benshi.

Ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu ikagira abasirikare ibihumbi 200.

Abasirikare ba Eritrea bahawe inshingano zo guhora biteguye urugamba kuko baturanye n’igihugu bamaze imyaka umunani barwana.

N’ubwo baherutse kwiyunga ariko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi ntizishirana amakenga.

Ingabo za kiriya gihugu zigabanyijemo ibyiciro bibiri.

Igice kimwe gishinzwe gufasha Leta mu nshingano zayo harimo n’ibikora by’iterambere mu gihe ikindi kingana na  20% kigizwe n’abasirikare  bahora mu myitozo biteguye urugamba.

Ubutegetsi hafi ya bwose bwa Eritrea buri mu biganza bya Perezida wa Repubulika witwa Isaias Afwerki.

Uyu mugabo niwe wayoboye urugamba rwatumye Eritrea yiyomora kuri Ethiopia ikaba igihugu kigenga. Icyo gihe hari muri 1993.

Itangazamakuru ry’i Burengerazuba bw’Isi rivuga ko  nta bwisanzure bw’ibitekerezo buba muri Eritrea, ikaba ari yo mpamvu bigoye ko abantu bamenya neza ibihakorerwa.

Perezida Isaias aherutse gusinyana amasezerano na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Bwana Dr Abiy Ahmed, aya masezerano akaba ari yo yarangije intambara impande zombi zari zimaze imyaka umunani.

Eritrea ntishaka ko abayobozi bo muri Tigray bayihungiraho
TAGGED:AbasirikareEritreaEthiopiafeaturedIntambaraPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubanza rwa Mudathiru rwapfundikiwe, yasabye imbabazi Perezida Kagame
Next Article Abatuye EAC dufite uburyo kamere bwo kwishakamo ibisubizo byaduteza imbere- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?