Eritrea yohereje ingabo ku mupaka wayo na Ethiopia

Amakuru ava ku mupaka wa Eritrea na Ethiopia avuga ko hari abasirikare benshi ba Eritrea bahorejwe ku mupaka wayo na Ethiopia. Hari ubwoba ko Eritrea ishobora kwinjira mu ntambara bikaba byatuma intambara ifata isura y’Akarere kose k’Ihembe ry’Afurika.

Ingabo za Eritrea zoherejwe ku mupaka wayo na Ethiopia mu rwego rwo gukumira ko abarwanyi ba TPLF bahungira ku butaka bwayo.

Leta z’ibihugu byombi  zihakana ariya makuru.

Incamake ku ngabo za Eritrea.

- Advertisement -

Eritrea iri mu bihugu byo mu Ihembe ry’Afurika bifite abaturage bake ariko kikagira abasirikare benshi.

Ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu ikagira abasirikare ibihumbi 200.

Abasirikare ba Eritrea bahawe inshingano zo guhora biteguye urugamba kuko baturanye n’igihugu bamaze imyaka umunani barwana.

N’ubwo baherutse kwiyunga ariko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi ntizishirana amakenga.

Ingabo za kiriya gihugu zigabanyijemo ibyiciro bibiri.

Igice kimwe gishinzwe gufasha Leta mu nshingano zayo harimo n’ibikora by’iterambere mu gihe ikindi kingana na  20% kigizwe n’abasirikare  bahora mu myitozo biteguye urugamba.

Ubutegetsi hafi ya bwose bwa Eritrea buri mu biganza bya Perezida wa Repubulika witwa Isaias Afwerki.

Uyu mugabo niwe wayoboye urugamba rwatumye Eritrea yiyomora kuri Ethiopia ikaba igihugu kigenga. Icyo gihe hari muri 1993.

Itangazamakuru ry’i Burengerazuba bw’Isi rivuga ko  nta bwisanzure bw’ibitekerezo buba muri Eritrea, ikaba ari yo mpamvu bigoye ko abantu bamenya neza ibihakorerwa.

Perezida Isaias aherutse gusinyana amasezerano na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Bwana Dr Abiy Ahmed, aya masezerano akaba ari yo yarangije intambara impande zombi zari zimaze imyaka umunani.

Eritrea ntishaka ko abayobozi bo muri Tigray bayihungiraho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version