Iki kibazo kiri mu biri kwibazwa n’aba bantu benshi bo muri Iran. Hashize icyumweru atagaragaraga mu ruhame, kandie biba mu gihe kibi kuko igihugu cye cyari mu ntambara na Israel ndetse iki gihugu cyari cyemeje ko kigomba no kuzamuhitana.
Ubusanzwe Ayatollah Ali Khamenei niwe wemeza ibyemezo bikomeye bireba igihugu k’uburyo kubura kwe kuba kuvuze icyuho gikomeye ku buzima bw’igihugu.
Ibura rye riteye abaturage ikibazo nyuma y’iminsi ibiri agahenge gatangiye nyuma y’intambara y’iminsi 12 hagati ya Israel na Iran ndetse yinjiyemo na Amerika.
The New York Times ivuga ko abaturage b’i Teheran bahangayitse kuko iminsi yicumye batabona Umuyobozi wabo w’ikirenga.
Hari n’umunyamakuru uherutse kubaza umuyobozi w’Ibiro bya Ayatollah undi umusubiza ko bikwiye ko abaturage bagomba gusengera uwo muyobozi.
Uwo muyobozi witwa Mehdi Fazaeli ariko ntiyatanze igisubizo kirombereje, ahubwo avuga ko n’abandi bayobozi bari kwibaza iby’umuyobozi wabo.
Icyakora yajeje abaturage ko abantu bashinzwe kurinda Ayatollah bahari kandi bakora akazi kabo neza
Amakuru atangwa na The New York Times avuga ko Ayatollah aba mu ndake ikomeye cyane kandi ko adakoresha ikoranabuhanga mu kwirinda ibibazo.