Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Mu gihe cy’iminsi 10, urubyiruko rw’Abanyarwanda rusanzwe ruba muri Afurika y’Epfo ruzaba rumaze gusura ahantu henshi mu Rwanda haranga ibyo rwagezeho mu myaka 31 rumaze rubohowe.

Rwaje mu ruzinduko shuri mucyo rwise “RCA-ZA Youth Connection Tour”.

Rwateguwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’izindi nzego ikorana nazo.

Kuri X/Twitter, iyo Minisiteri yahatangarije ko buzaba uburyo bwo guha iryo tsinda amakuru ku ntambwe u Rwanda rwateye mu ngeri nyinshi, rikazasura ahantu habyerekana hirya no hino.

Haranditse hati: “Ni uburyo buzatuma abagize iryo tsinda babona uko u Rwanda ruyobowe, bakamenya amateka y’igihugu cyabo n’amajyambere cyagezeho.”

Abagize iryo tsinda bafite hagati y’imyaka 16 na 35 y’amavuko bivuze ko hari abatazi u Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu mwaka wa 1994 ubwo yabaga batari baravutse.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga isanzwe yakira urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga baza gusura igihugu.

Baba baturutse mu Burayi, muri Canada, Amerika n’ahandi ku isi.

Ku ikubitiro abagize itsinda ryaturutse muri Afurika y’Epfo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagera n’ahandi mu minsi iri imbere.

Babwiwe iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version