Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu ijoro ryakeye Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe umusore na Nyina bafite udupfunyika 2,520 tw’urumogi, ikavuga ko barukwirakwizaga mu baturage.

Mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze niho bafatiwe, ruri mu nzu babamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP I Ngirabakunzi avuga abaturage ari bo babatanzeho amakuru.

Yabwiye Taarifa Rwanda ati: “Abaturage nibo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano kuko baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwe.”

Avuga ko abaturage bamaze kumenya ingaruka z’ibyaha, ikaba impamvu bagira uruhare mu kubirwanya kugira ngo bahore batekanye.

Yaburiye abakora ubwicamategeko ubwo ari bwo bwose harimo no gukoresha ibiyobyabwenge ko bazafatwa nta kabuza.

Urumogi rubarirwa mu kiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ugejejwe mu rukiko rukabimuhamya ashobora no guhabwa igifungo cya burundu.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version