Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Biratangaje Ko Amavubi Y’Abagore Yatsindwa N’Abagore Ba Ghana 7-0?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ese Biratangaje Ko Amavubi Y’Abagore Yatsindwa N’Abagore Ba Ghana 7-0?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2023 6:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuba Amavubi y’abagore yaraye atsinzwe n’abagore bo muri Ghana nta gitangaza kirimo. Impamvu bidatangaje ni uko iriya kipe ya Ghana isanzwe ari mu za mbere zihagaze neza mu makipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.

Abayihanze bayise Abamikazi birabura ‘ Black Queens’.

Iyi kipe imaze gutsinda imikino myinshi yahuriyemo n’amakipe yo muri Afurika k’uburyo gutsinda Amavubi y’abagore bitari buyigore.

Biratangaje kandi birababaje kuba mu rwego rwo kwitegura ikipe nk’iyi, Amavubi y’abagore yarakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’abagore b’Abarundikazi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nabwo kandi nta ntsinzi bahakuye waheraho uvuga ko bahangamura ikipe nka Black Queens.

Tugarutse ku migendekere y’umukino waraye uhuje Amavubi y’abagore na Black Queens, kwinjira byari byari ubuntu ahasigaye hose kugira ngo byibura umukino uze kwitabirwa ariko mu myanya y’icyubahiro byari Frw 5,000.

Rugikubita Ghana yahise itsinda  igitego ku munota wa kabiri cyatsinzwe na Doris.

Ntibyatinze kuko ku munota 13 witwa  Badu yahise atsindira Ghana igitego cya Kabiri.

Kuri uwo muvuduko, ni ukuvuga ku munota wa 27, uwitwa Adubea yatsinze igitego cya gatatu.

- Advertisement -

Hagati aho Amavubi y’abagore nta kintu yakoraga kigaragaza ko afite ubushobozi bwo kwishyura byibura igitego kimwe!

Igice cya mbere cyarangiye Ghana itsinze u Rwanda ibitero 3-0, ubwo kandi ni ko yahushije ibindi bitego bibiri.

Mu gice cya kabiri Amavubi yarembye…

Iki gice kigitangira Alice yahise atsindira Ghana igitego cya Kane ndetse  ku munota wa 63 Badu yongeramo ikindi, biba bibaye bitanu.

Nk’uko umuganoi w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uwarose nabi burinda bucya’, undi mukinnyi wa Ghana witwa Achiaa mu minota itandukanye yatsinze ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa 75 n’aho icya kabiri ku munota wa 85, ni ukuvuga ko hajemo ikinyuranyo cy’iminota 10 gusa.

Umukino warangiye utyo, Amavubi y’abagore ataha uko yaje!

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri i Accra muri Ghana. Izasezerera indi muri izi, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore, giteganyijwe kuzakinwa umwaka utaha muri Maroc.

Abakinnyi u Rwanda rwabanje mu kibuga ni: Ndakimana Angéline, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Dorothée, Maniraguha Louise, Uzayisenga Lydia, Uwase Andorsène, Mukahirwa, Kayitesi Alodie, Usanase Zawadi, Nibagwire Libelée na  Manizabayo Florence.

Ghana yo yabanjemo:

Konlan Cynthia, Findib Janet, Egyir Jennifer, Cudjoe Doris Boaduwaa, Princela Adubea, Anasthesia Achiaa, Evelyn Badu, Justice Tweneboaa, Partia Boakye, Kusi Alice na Grace Acheampong.

TAGGED:AbagoreAmavubiGhanaIrushanwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Rusesabagina Yarasubiye Mu Byo Yahozemo Tuzabishakira Umurongo-Kagame
Next Article Musanze: Yajijije Umugore We Kujyana Imitungo Kwa Nyirabukwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Twatanze Imbanzirizamushinga Y’amahoro Twifuza Muri DRC- Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?