Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Elon Musk

Ni ikibazo benshi mu bantu bakomeye b’i Washington bibaza. Mu mezi menshi yakurikiye irahira rya Donald Trump, nta mbwirwaruhame yavugaga atamukomojeho cyangwa ngo abe ari mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru, ariko ubu ‘asa n’utakivugwa’.

Uyu mugabo ukize kurusha abandi bantu bose ku isi( abarirwa Miliyari $342) yari mu bantu Perezida wa Amerika yakundaga kugarukaho aho ari hose, akamurata ko ari umuhanga mu gushyira ibintu ku murongo.

Yamushinze gutunganya imikorere ya Guverinoma ye, akagabanya ibyanzu amafaranga y’igihugu yacagamo mu buryo bwo gusesagura.

Ku rubuga rwe yise Truth Social, Trump ntiyahwemaga gushima ko Musk ari umugabo ukora neza akazi kandi wo kwizerwa.

- Kwmamaza -

Politico yanditse ko hagiye gushira ukwezi nta zina Elon Musk rivuye mu kanwa ka Perezida cyangwa ngo aryandike ahantu aho ari ho hose.

Si mu Biro bya Trump gusa atagikomozwaho kuko no muri Sena cyangwa mu bindi Biro bikuru bya Amerika basa n’aho bamwibagiwe.

Abayobozi b’ibigo binini muri Amerika nabo bavuga ko badaheruka kumva aho Elon Musk agarukwaho mu nama z’abayobozi mu bigo by’ubucuruzi, umwe muri bo akaba David McIntosh uyobora ikigo Club for Growth.

Ku rundi ruhande, abakora mu Biro bya Donald Trump bemeza ko Musk yakoze akazi neza mu rwego rwo kurwanya ruswa no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Umunyamabanga ushinzwe amakuru no kuvugira ubutegetsi bwa Trump witwa Karoline Leavitt aherutse kubwira itangazamakuru ati: “ Intego zatumye hashyirwaho urwego rwo gukoresha neza umutungo wa Leta zizagumaho mu rwego rwo gutuma ubuyobozi bwacu bucunga neza iby’abaturage”.

Ku rundi ruhande, bamwe bavuga ko Elon Musk yashyize mu bikorwa inshingano ze akoresheje imbaraga nyinshi mu gihe gito ku buryo hari abo zahungabanyije biteza umwiryane n’urwikekwe mu bakora mu nzego nkuru z’igihugu.

Kuba yarateye inkunga ishyaka rya Trump ry’Aba Republicans ngo yiyamamaze biri mu byatumye aba mu bari ku ibere mu mezi ya mbere ya manda ya kabiri ya Trump.

Ubwo muri iki gihe rero atakivugwa kenshi nka mbere, bamwe biganjemo Aba Democrats bavuga ko imyitwarire ye mu gushyira mu bikorwa inshingano ze irimo no kwirukanisha abantu by’amanzaganya ndetse no kubabibamo ubwoba, byamukururiye urwango.

Umwe mu bayobozi yabwiye Politico ati: “ Uriya mugabo yararangiye, ibye byararangiye kandi ndakubwira ko nta muntu ukimukunda”.

Amakuru kandi avuga ko kuva mu rubuga rwa politiki kwa Musk nk’uko byahoze, kwatewe n’uko muri iki gihe ubuyobozi bwahinduye umuvuno.

Ikibuhangayikishije muri iki gihe ni imisoro n’amahoro y’ibyinjira muri Amerika no kwimuririra abimukira ahandi.

Ibyo kugabanya abakozi b’ingwizamurongo bisa n’ibyashyizwe ku ruhande.

Uko bimeze kose ariko Elon Musk azakomeza gushimirwa ko yashyize Miliyoni $ 290 mu kwiyamamaza kwa Donald Trump akaba yaratsinze amatora, kandi yaba Aba Democrats cyangwa Aba Republicans bose bemera ko ari umugabo uzi gucunga neza umutungo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version