Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Gnassingbé Azashobora Ibyo Lourenço Yananiwe?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Gnassingbé Azashobora Ibyo Lourenço Yananiwe?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 1:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé
SHARE

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uherutse kugena Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé ngo abe umuhuza mu kibazo kiri hagati ya M23, u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni inshingano asimbuyemo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutangaza ko agiye gushyira imbaraga mu kwita ku madosiye akomeye y’Afurika kuko ubu ari Perezida w’Umuryango uhuza ibihugu biyigize.

Gnassingbé ni umuhungu wa nyakwigendera Étienne Eyadéma Gnassingbé wayoboye Togo guhera Tariki 15, Mata, 1967 kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo yagwaga mu mpanuka y’indege yari imujyanye muri Israel kwivuza amaso.

Faure Gnassingbé yahise asimbure Se k’ubutegetsi guhera muri uriya mwaka kugeza ubu.

Nubwo akiri muto mu myaka kuko afite imyaka 58, abakurikirana politiki muri Afurika bavuga ko ‘ashobora’ kuzavamo umuhuza mwiza hagati y’ikibazo twatangiriyeho muri iyi nkuru kiri hagati y’u Rwanda, DRC n’imitwe buri ruhande rushinja urundi gufasha.

Dr. Ismael Buchanan wigisha ububanyi n’amahanga muri Kaminuza zo mu Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ko Faure Gnassingbé afite akazi gakomeye ko kubanza kuganiraho na Lourenço akamubwira icyo yabonye cyabaye intambamyi ku buhuza yakoraga hagati ya Kigali na Kinshasa.

Buchanan kandi avuga ko Perezida wa Togo yamaze ku butegetsi igihe gihagije ku buryo hari byinshi azi mu bibazo Afurika ifite muri icyo gihe cyose amaze ategeka.

Ati: “ Numva rero experience afite muri Politiki n’icyizere afitiwe n’impande zihanganye, ubwo ndashaka kuvuga Perezida Tshisekedi kuko ni inshuti ye, ari na M23 kumwibonamo numva nta kibazo gikomeye… Njye numva neza ko ubutegetsi bwa Kinshasa buramutse buhinduye imvugo bakoreshaga zirimo rimwe na rimwe kwinangira hari icyo bishobora gutanga”.

Kuba Perezida Tshisekedi yibona muri Faure kandi uyu akaba asanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ibyo bishobora kuba uburyo bwiza kuri Dr. Buchanan bwatuma ubuhuza bushoboka.

Asanzwe kandi ari inshuti y’u Rwanda.

Indi ngingo yatuma ibyo bishoboka ni uko Perezida wa Togo atazakora ubwo buhuza wenyine ahubwo azakorana n’abantu batanu baherutse kwemezwa n’Inama yahuje Abakuru b’ibihugu bigize EAC n’ibigize SADC.

Ikindi, nk’uko Dr. Ismael Buchanan abivuga, ni uko Faure Essozimna Gnassingbé agomba kuzakomeza kuganira na Lourenço akamubwira ingorane yahuriye nazo mu buhuza yakoraga, bityo inama ze zikamufasha mu nshingano nshya.

Yemera ko ubuhuza bwa Gnassingbé ari bwo bushobora kuzerekana uwananiranye mu buhuza bwakorwaga na Angola.

Faure aje gutangira ubuhuza mu gihe hari ubundi buri gukorwa na Amerika na Qatar.

Byigeze kandi kuvugwa ko na Turikiya ishobora kubyinjiramo ikareba uko yahuza impande zihanganye.

Uko bimeze kose, ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati kirakomeye ku buryo ntawamenya uko uyu mwaka  wa 2025 uzarangira gihagaze.

TAGGED:AngolaCongofeaturedKagameLorencoM23RwandaTogoTshisekediUmuhuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Mu Mugambi Wo Gushinga Uruganda Ruteranya Ibyogajuru
Next Article Imvura Irakomeza Kwiyongera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?