Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uherutse kugena Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé ngo abe umuhuza mu kibazo kiri hagati ya M23, u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ni inshingano asimbuyemo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutangaza ko agiye gushyira imbaraga mu kwita ku madosiye akomeye y’Afurika kuko ubu ari Perezida w’Umuryango uhuza ibihugu biyigize.
Gnassingbé ni umuhungu wa nyakwigendera Étienne Eyadéma Gnassingbé wayoboye Togo guhera Tariki 15, Mata, 1967 kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo yagwaga mu mpanuka y’indege yari imujyanye muri Israel kwivuza amaso.
Faure Gnassingbé yahise asimbure Se k’ubutegetsi guhera muri uriya mwaka kugeza ubu.
Nubwo akiri muto mu myaka kuko afite imyaka 58, abakurikirana politiki muri Afurika bavuga ko ‘ashobora’ kuzavamo umuhuza mwiza hagati y’ikibazo twatangiriyeho muri iyi nkuru kiri hagati y’u Rwanda, DRC n’imitwe buri ruhande rushinja urundi gufasha.
Dr. Ismael Buchanan wigisha ububanyi n’amahanga muri Kaminuza zo mu Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ko Faure Gnassingbé afite akazi gakomeye ko kubanza kuganiraho na Lourenço akamubwira icyo yabonye cyabaye intambamyi ku buhuza yakoraga hagati ya Kigali na Kinshasa.
Buchanan kandi avuga ko Perezida wa Togo yamaze ku butegetsi igihe gihagije ku buryo hari byinshi azi mu bibazo Afurika ifite muri icyo gihe cyose amaze ategeka.
Ati: “ Numva rero experience afite muri Politiki n’icyizere afitiwe n’impande zihanganye, ubwo ndashaka kuvuga Perezida Tshisekedi kuko ni inshuti ye, ari na M23 kumwibonamo numva nta kibazo gikomeye… Njye numva neza ko ubutegetsi bwa Kinshasa buramutse buhinduye imvugo bakoreshaga zirimo rimwe na rimwe kwinangira hari icyo bishobora gutanga”.
Kuba Perezida Tshisekedi yibona muri Faure kandi uyu akaba asanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ibyo bishobora kuba uburyo bwiza kuri Dr. Buchanan bwatuma ubuhuza bushoboka.
Indi ngingo yatuma ibyo bishoboka ni uko Perezida wa Togo atazakora ubwo buhuza wenyine ahubwo azakorana n’abantu batanu baherutse kwemezwa n’Inama yahuje Abakuru b’ibihugu bigize EAC n’ibigize SADC.
Ikindi, nk’uko Dr. Ismael Buchanan abivuga, ni uko Faure Essozimna Gnassingbé agomba kuzakomeza kuganira na Lourenço akamubwira ingorane yahuriye nazo mu buhuza yakoraga, bityo inama ze zikamufasha mu nshingano nshya.
Yemera ko ubuhuza bwa Gnassingbé ari bwo bushobora kuzerekana uwananiranye mu buhuza bwakorwaga na Angola.
Faure aje gutangira ubuhuza mu gihe hari ubundi buri gukorwa na Amerika na Qatar.
Byigeze kandi kuvugwa ko na Turikiya ishobora kubyinjiramo ikareba uko yahuza impande zihanganye.
Uko bimeze kose, ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati kirakomeye ku buryo ntawamenya uko uyu mwaka wa 2025 uzarangira gihagaze.