Imvura Irakomeza Kwiyongera Mu Rwanda

Iteganyagihe ry’iminsi irindwi riragaragaza ko hagati y’itariki 11 n’itariki 20, Mata, 2025  muri rusange mu Rwanda hose hazagwa imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 150.

Bivuze ko ari litiro z’amazi ziri hagati ya 50 na 150 bamennye ku buso bwa metero kare imwe.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi ari imvura iri hejuru y’ingano y’imvura isanzwe igwa mu gihe nk’iki.

Ubusanzwe igice cya kabiri cya Mata cyagushaga imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 100.

- Kwmamaza -

Imvura nyinshi izaboneka muri iki gihe izagwa hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani, amanywa akazaba afite ubushyuhe buri hagati ya 18°C na  30°C naho ijoro rigakonja ku kigero kiri hagati ya 8°C na 16°C bitewe n’ahantu runaka mu gihugu uko hasanzwe hashyuha cyangwa hakonja.

Ahantu hazagwa imvura nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba kuko izaba iri hagati ya milimetero 125 na milimetero 150 kuri metero kare imwe.

Icyakora ibice by’Amajyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo, Gicumbi na Ngororero mu Majyaruguru mu gihe ibice nk’ibice nk’ibi by’uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi mu Burengerazuba …byose hamwe bizagusha imvura nke ugereranyije.

Ibice bya Nyamagabe, ibya Muhanga, ibya Nyaruguru n’iby’Umujyi wa Kigali ( mu Majyaruguru yabyo) bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 125 kuri metero kare imwe.

Ahazagwa imvura nke ni mu za Mayaga, Umujyi wa Kigali, Bugesera, rwagati muri Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Uburengerazuba bwa Rwamagana n’Amajyaruguru ya Kirehe, aho hakazagwa ingana na milimetero hagati ya 50 na 75.

Umuyaga ufite umuvuduko muto uzaba uri hagati ya metero enye na metero umunani ku isogonda naho uzaba wihuta ufite umuvuduko wa metero ziri hagati y’esheshatu n’umunani ku isogonda, ukazibanda cyane mu Karere ka Nyagatare, aka Rutsiro, Huye, Ngororero na Gisagara, Amajyepfo ya Nyanza, Nyamasheke, Karongi na Rusizi.

Meteo Rwanda isaba abaturage kwitwararika, abatuye ahashobora kubashyira mu kaga bakahimuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version