Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Ibyo Chris Brown Yaburiye Muri Kenya Yabibona Mu Rwanda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ese Ibyo Chris Brown Yaburiye Muri Kenya Yabibona Mu Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 February 2025 12:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Chris Brown.
SHARE

Umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi ku isi nka Chris Brown yavuze ko bigaragara nabi ku gihugu nka Kenya kuba kidafite ahantu hagari umuhanzi nkawe yakorera igitaramo akisanzura.

Ni nyuma y’uko yangiye abanya Kenya kuzaza gutaramira iwabo kubera ko nta hantu hagari asanga hakwakira igitaramo kiri ku rwego rwe.

Yabwiye Joy Wachira uyobora ikigo cyo muri Kenya gitegura ibitaramo kitwa Madfun Group giherutse gutumira Burna Boy mu gitaramo kizaba  kuri uyu wa Gatandatu tariki 1, Werurwe 2025.

Brown bamukojeje ibyo kuzaza gutaramira abanya Kenya abakurira inzira ku murima ko nta hantu abona hafite ubushobozi bwo kwakira igitaramo nk’icye.

Joy Wachira yabwiye Capital FM yo muri Kenya, yagize ati “Chris Brown yavuze ko ikibazo atari amafaranga. Yagaragaje ko Kenya idafite ibikorwa remezo byakwakira igitaramo cye by’umwihariko ku rubyiniro. Arashaka urubyiniro rumufasha kwisanzura ava hamwe asimbukira ahandi”.

Joy Wachira

Ese u Rwanda rwamwakira akabona aho yisanzurira?

Igisubizo kuri iki kibazo ni Yego. Uretse John Legend ruherutse kwakirira muri BK Arena, u Rwanda kandi rwakiriye n’umuraperi bivugwa ko ari we urebwa n’abantu benshi ku isi muri iki gihe witwa Kendrick Lamar.

BK Arena yabaye ihuriro ry’ibirori bikomeye haba mu mikino[itari uw’amaguru], haba no mu bitaramo by’abaririmbyi banini nka Lamar, Legend ndetse na Chris Brown abishatse ntiyabura aho yisanzurira.

Abaturage ba Kenya nabo bemera ko u Rwanda rwamaze kubaka izina muri uru rwego ku buryo bikwiye ko igihugu cyabo kirwigiraho.

Abasomyi bacu bamenye ko u Rwanda rufite amasezerano rwasinyanye n’ikigo gifite uburaribonye mu guhanga udushya kitwa PgLang cya Kendrik Lamar arwemerera kuzakira ibitaramo bya Global Citizen kuzageza mu mwaka wa 2028, umushinga gisangiye na Nigeria.

Ni ibitaramo byatangiye mu mwaka wa 2023.

TAGGED:BrownChrisfeaturedIgitaramoKendrikKenyaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Basanze Mu Bwiherero Umurambo W’Umuntu Wari Waraburiwe Irengero
Next Article Inama Yari Iyobowe Na Nangaa Yaturikiyemo Ibisasu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?