Umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi ku isi nka Chris Brown yavuze ko bigaragara nabi ku gihugu nka Kenya kuba kidafite ahantu hagari umuhanzi nkawe yakorera igitaramo akisanzura.
Ni nyuma y’uko yangiye abanya Kenya kuzaza gutaramira iwabo kubera ko nta hantu hagari asanga hakwakira igitaramo kiri ku rwego rwe.
Yabwiye Joy Wachira uyobora ikigo cyo muri Kenya gitegura ibitaramo kitwa Madfun Group giherutse gutumira Burna Boy mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1, Werurwe 2025.
Brown bamukojeje ibyo kuzaza gutaramira abanya Kenya abakurira inzira ku murima ko nta hantu abona hafite ubushobozi bwo kwakira igitaramo nk’icye.
Joy Wachira yabwiye Capital FM yo muri Kenya, yagize ati “Chris Brown yavuze ko ikibazo atari amafaranga. Yagaragaje ko Kenya idafite ibikorwa remezo byakwakira igitaramo cye by’umwihariko ku rubyiniro. Arashaka urubyiniro rumufasha kwisanzura ava hamwe asimbukira ahandi”.
Ese u Rwanda rwamwakira akabona aho yisanzurira?
Igisubizo kuri iki kibazo ni Yego. Uretse John Legend ruherutse kwakirira muri BK Arena, u Rwanda kandi rwakiriye n’umuraperi bivugwa ko ari we urebwa n’abantu benshi ku isi muri iki gihe witwa Kendrick Lamar.
BK Arena yabaye ihuriro ry’ibirori bikomeye haba mu mikino[itari uw’amaguru], haba no mu bitaramo by’abaririmbyi banini nka Lamar, Legend ndetse na Chris Brown abishatse ntiyabura aho yisanzurira.
Abaturage ba Kenya nabo bemera ko u Rwanda rwamaze kubaka izina muri uru rwego ku buryo bikwiye ko igihugu cyabo kirwigiraho.
Abasomyi bacu bamenye ko u Rwanda rufite amasezerano rwasinyanye n’ikigo gifite uburaribonye mu guhanga udushya kitwa PgLang cya Kendrik Lamar arwemerera kuzakira ibitaramo bya Global Citizen kuzageza mu mwaka wa 2028, umushinga gisangiye na Nigeria.
Ni ibitaramo byatangiye mu mwaka wa 2023.