Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Mu Rwanda Harateganywa Gahunda Ya ‘Gira Inkoko’?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ese Mu Rwanda Harateganywa Gahunda Ya ‘Gira Inkoko’?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2024 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ikibazo gukurikira ibyavuzwe na Dr. Solange Uwituze ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, by’uko mu myaka itatu buri rugo ruzaba rworoye byibura inkoko eshanu zitanga amagi n’inyama.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona amata yo kunywa cyane cyane abana, Guverinoma yatangije gahunda ya Girinka.

Ishimirwa ko yazamuye urwego rw’imirire ku bana, yinjiriza abantu amafaranga kandi ituma n’umusaruro w’ubuhinzi uzamuka mu rugero runaka.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda harimo ko ubworozi bukwiye kuba inkomoko y’ibyubaka umubiri( proteins) ndetse n’amafaranga.

Uretse inka, indi gahunda yatangajwe na Dr.Uwituze Solange ni uko Leta iri gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo Abanyarwanda bagezweho inkoko zibaha amagi n’inyama bihagije.

Abivuze mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) cyo gitangaza ko ingo zibasha kubona ibikomoka ku matungo harimo inyama n’amagi zibarirwa kuri 7,7% gusa.

Ni ikibazo kuko ibyubaka umubiri bituruka ku matungo ari byo bifasha umubiri kurusha kurusha ibikomoka ku bihingwa.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurya inyama bakabona n’amagi bihagije, Dr Uwituze Solange avuga ko hari gahunda ihamye yo gufasha abaturage kubigeraho bitarenze mu myaka itatu iri imbere.

Dr. Uwituze ati: “Dufatanyije n’umushoramari dufitanye gahunda ko biteranze imyaka itatu buri rugo rwose ‘rubyifuza’ ruzaba rufite inkoko eshanu. Harimo izitanga amagi n’izitanga inyama nk’amasake kugira ngo ya magi aboneke ndetse na za nyama ziboneke.”

Dr.Solange Uwituze

Avuga ko hatangiye  ubwumvikane hagati y’aborozi b’inkoko bato bozororera abashoramari bafite amaturagiro n’amabagiro akazajya aza kubagurira ayo magi n’inkoko.

Dr. Uwituze ashimangira ko bazakorana n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugeza amagi ahatuye abantu benshi no ku mashuri ku buryo abakeneye inkoko n’amagi bizabageraho bitagoranye kandi bihendutse.

Uyu muyobozi avuga ko hirya no hino ku isi inkoko ari zo zitanga inyama zihendutse n’amagi ntahende.

Ku rundi ruhande, mu Rwanda hoi zi nyama zirahenda cyane.

Iyo ngingo yatumye ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeza gufasha abaturage kubona inyama z’inkoko n’amagi ku bwinshi kugira ngo bifashe abantu kubona intungamubiri nyinshi kandi zidahenze.

Dr. Solange Uwituze yabwiye itangazamakuru ati:  “Dufite umushinga turi guterwamo inkunga n’Ababiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB) kugira ngo twigishe abantu gutunga izo nyama bya kinyamwuga zaba iz’inkoko, inkwavu n’ingurube. Umuntu agure ingano y’izo ashaka, biboneke kandi bibe bihendutse, kubera ko hari ubwo icyo umuguzi ashaka kugura atakigura, akagura ikinini kandi atagikeneye cyose.”

Imibare itangwa na RAB  igaragaza ko buri nkoko y’amagi  ishobora gutanga amagi 250 mu buzima bwayo.

Hari n’izishobora gutera amagi 300 mbere y’uko zisaza.

TAGGED:featuredImibareInkokoIntungamubiriRwandaUbukunguUbworoziUwituze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yasubije Umuyapanikazi Ibikoresho Yibwe
Next Article Minisante Irishimira Ko Iminsi Ibaye Itatu Ntawe Marburg Ihitanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?