Ese Mubazi Zo Kwishyura Moto i Kigali Zaba Zigiye Gukora Mu Buryo Burambye?

Ni ikibazo abakoresha moto mu Mujyi wa Kigali bibaza nyuma y’uko abo mu kigo gicuruza ikoranabuhanga ryo kwishyura moto ukoresheje mubazi kitwa Yego Innovision Ltd batangarije Taarifa ko guhera tariki 07, Mutarama, 2022 moto zose ziri butangire gukoresha ziriya mubazi.

Ubwo umunyamakuru wa Taarifa yavaga Kacyiru agiye Kabeza yaganiriye n’umumotari wari umutwaye undi(umumotari) amubaza niba abona noneho mubazi abagenzi bishyuriraho zigiye gukora nk’uko biri kuvugwa, undi( umunyamakuru) amubaza impamvu y’icyo kibazo.

Motari yasubije ko mu myaka irindwi amaze atwara moto hari inshuro nyinshi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ubwa RURA n’ubwa Polisi ndetse n’ubw’abamotari ku rwego rw’igihugu, bwabahurije kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo bukababwira ko bagomba gushyiraho iriya mubazi ariko iyo gahunda ikaza guhagarara.

Umunyamakuru yabajije Motari niba hari inyungu abona gukoresha iriya mubazi bizamugirira, avuga ko ‘ishobora kuba ihari’ ariko ko itigeze igaragara mu bayikoresheje mbere kubera ko kuyikoresha bitigeze bukorwa mu buryo burambye.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko iriya gahunda iramutse ikoreshejwe mu gihe kirambye, abantu bakayimenyera, ishobora kugira icyo ifasha nk’uko n’ikoranabuhanga ryitwa Tap&Go ryamenyerewe muri bisi.

Ubusanzwe kwishyura umumotari byakorwaga bishingiye ku bwumvikane hagati ye n’umugenzi.

Ubu bwumvikane ariko hari ubwo bwangaga, ugasanga baritana ba mwana, umwe ngo ayo umpaye siyo twavuganye, undi ati: ‘Nyamara niyo nakubwiye byibuke neza!’.

Ibi rero hari ubwo byatezaga rwaserera.

Inkuru nziza ni uko iyi rwaserera igiye gucika niba gahunda yo kwishyurira moto kuri mubazi itangiye kandi igakora mu buryo burambye.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2022 moto zose zikorera muri Kigali( n’ahandi bizahagera) zizatangira kwambikwa mubazi zifite ikoranabuhanga ripima urugendo moto itwaye umugenzi ikoze hanyuma zigene ayo agomba kwishyura.

Ni ikoranabuhanga ryazanywe n’Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Iri koranabuhanga rikora hifashishijwe icyuma gipima urugendo moto  itwaye umugenzi ikoze hanyuma kikagena ayo agomba kwishyura.

Iki cyuma bakita “smart meter”.

Kigomba kuba kiri gukorana na murandasi kugira ngo igifashe mu kazi kacyo ko gupima intera hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS  rifasha mu kumenya intera igenzwe n’igihe urwo rugendo rumaze.

Kugeza ubu,ariko Ikigo k’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe y’ingenzi ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho igiciro fatizo cya Frw 107 kuri buri kilometero igenzwe.

Ibilometero bibiri bya mbere umuntu agenze mubazi izajya imuca Frw 300 , ariko nagenda urugendo rugeze cyangwa rurenze ibilometero 40 noneho igiciro kibe Frw 187 kuri kilometero imwe.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’iyi gahunda muri RURA witwa Jean Pierre Mubiligi yabwiye Taarifa  ko mbere uriya mushinga waje gusubikwa kugira ngo hagire ibindi bintu biwugize bibanza kunozwa.

Yagize ati: “ Ubu rero ndababwiza ukuri ko tugiye kuwutangiza kandi uzakora neza byanga bikunda. Ubwo se wakongera ukatunanira tukaba turi mu biki?”

Ubwo uyu mushinga watangiraga bwa mbere hari mu mwaka wa 2017.

Ingamba yari iy’uko moto zigira mubazi zikoresha ikoranabuhanga bityo ibyo kwishyura mu kajagari ‘bigacika.’

Muri icyo gihe hari n’ikibazo cy’uko imikorere y’abamotari yari irimo akajagari kenshi bityo n’umutekano w’igihugu muri rusange ukaba wari wugarijwe n’iyo mikorere idahwitse.

Nyuma yo gusuzuma niba ibyo Yego Innovation Ltd yari yatangije hari umusaruro byari bimaze gutanga, mu mwaka wa 2018 yahawe uburenganzira bwo gukomeza gukora by’agateganyo ndetse icyo cyangombwa gihabwa n’ikindi kigo gitanga izi serivisi kitwa Pascal Technologies.

Yego Innovation Ltd icyo gihe yari imaze guha abamotari ziriya mubazi zigera kuri 900.

Muri iyi nkubiri y’ikoranabuhanga mu myishyurire haje kuzamo ikibazo cy’uko hari ibigo bibiri byiganye Yego Innovation Ltd ngo nabyo bizane iryo koranabuhanga.

Ibyo bigo ni Pascal Technologies na AC Group LTD.

Mu iperereza ryacu, twaje kumenya ko mu mwaka wa 2019 RURA yahaye ibi bigo( Pascal Technologies na AC Group LTD) uburenganzira bwo gukora nk’uko Yego Innovation Ltd yari yabitangiye ariko ibikora( RURA) itasuzumye neza niba biriya bigo byari bifite ubushobozi bwa tekiniki buhagije bwo gukora ibyo byiyemeje.

Ngiyo impamvu nkuru yatumye Mubazi Zo Kwishyura Moto zitakora nk’uko byavuzwe kenshi.

Icukumbura ryacu ryatweretse ko ku ikubitiro ikigo AC Group LTD cyari kiyemeje gushyira ziriya mubazi kuri moto  6,026  n’aho Ikigo Pascal Technologies LTD kikazishyira kuri moto 7,092 mu gihe  Yego Innovation Ltd yo yagombaga kuzishyira kuri moto 4,525.

Nta kigo na kimwe muri ibi kigeze kigera ku ntego cyari kihaye!

Mubazi bari bazanye ntabwo zari zujuje ikoranabuhanga rikenewe ngo zikore akazi kazo.

Ibigo byari byariyemeje kuzana ririya koranabuhanga byakomeje kubazwa aho rigeze ritanga umusaruro ariko biza kugaragara ko byatsinzwe RURA iza kubihagarika nyuma y’uko ibonye ubundi buyobozi bukuru.

Ku byerekeye Yego Innovation Ltd by’umwihariko, RURA yayikoreye igenzura ryimbitse iza kugera ku mwanzuro w’uko ikoranabuhanga ryayo noneho rifatika, rikomeye kandi ryatanga umusaruro.

Ibi ni ibyo Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’iyi gahunda muri RURA witwa Jean Pierre Mubiligi yabwiye Taarifa.

Kuri Mubiligi, ikoranabuhanga rya Yego Innovation Ltd muri mubazi zayo ‘zikora neza 100%.’

Iyi mikorere RURA ivuga ko yujuje ibisabwa byose 100% yanonosowe n’abahanga mu ikoranabuhanga ba Yego Innovation Ltd mu gihe cya Guma mu rugo ndetse na nyuma yayo.

Byababereye umwanya mwiza wo gusuzuma ibyatumye ririya koranabuhanga ridakora neza mu bihe byashize kugira ngo babikemure.

Ubu rero iki kigo gitanga iri koranabuhanga cyategetswe na RURA ko kigomba gushyira ziriya mubazi kuri moto 19,000 zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Bigomba kuba byatangiye gukorwa bitarenze tariki 07, Mutarama, 2022.

Iyi gahunda nitangira gukora kandi igakomeza izagirira abagenzi akamaro karimo kudatakaza umwanya baciririkanya n’umumotari, ahubwo bajye bishyura hashingiwe ku ntera bagenze.

Ikindi ni uko nta mpamvu yo kugaruza, ngo motari nguhaye Frw 2000 ngarurira Frw 500.

Ikoranabuhanga niryo rizaba ryarimakajwe, umugenzi yishyure akoresheje MoMo, SPENN, Centrika n’ubundi buryo bwemewe na Banki nkuru y’u Rwanda mu kwishyura no kwishyurwa.

Muri iki gihe Leta ibuza abantu gukora ku mafaranga birinda kwandura COVID-19, ikorananbuhanga nka ririya ni ingenzi.

Umuntu utwaye amafaranga ku ikarita cyangwa ahandi hantu h’ikoranabuhanga, aba yirinze abajura cyangwa guta ayo mafaranga.

Kubera ko urugendo umugenzi azajya akora ruzajya ruba ruri kugaragara kuri telefoni ye kubera murandasi, bizorohera abantu kumenya urugendo rwe, ntihagire umukekera ko yaciye ahandi.

Nyuma yo kwishyura, umugenzi azajya abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yishyuye.

Ku rundi ruhande, abamotari nabo bazungukira muri iri koranabuhanga kuko bazahabwa iriya mubazi ku buntu, ifite ikoranabuhanga rya Global Positioning System ndetse n’icyuma kirahura umuriro( charger) ku buntu.

Ku rugendo bakoze, abamotari bazajya bagira amafaranga bahabwa, bagire n’ayo bishyura Yego Innovation Ltd kugira ngo rya koranabuhanga bazaryegukane.

Umugabane wabo kuyo binjije uzajya ubageraho nyuma y’umunota umwe bakirangiza kwishyurwa.

Ikindi gikomeye ni uko umumotari uzaba ufite ririya koranabuhanga rikora neza kandi nawe akora neza, azaba afite amahirwe yo gushyirwa mu bwishingizi.

Mu gihe Yego Innovation Ltd yahawe uburenganzira bwo gukora, bya bigo bibiri bindi twavuze haruguru RURA yabihaye iminsi 90 ngo bibe byashyize ibintu ku murongo.

Video:Uko iyi mubazi izakora

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version