Ubugenzuzi Bwemeje Ko Umwuka Mu Karere Ka Rubavu Atari Mwiza

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko nyuma y’ubugenzuzi cyakoze ku mwuka wo mu karere ka Rubavu cyasanze atari mwiza, nubwo ntaho bihuriye n’Ikirunga cya Nyiragingo cyatangiye kuzamura imyotsi myinshi.

Ni ubushakashatsi bwakozwe nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje ko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

REMA yahise yohereza abakozi bayo mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Iki kigo cyatangaje ko kirimo kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo gisanzwe gikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, kikanafata ibipimo byinshi ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

- Advertisement -

Kivuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu “afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.”

Gikomeza kiti “Gusa ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.”

“Kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako karere ntibifitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.”

Kivuga ko bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye bashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Gikomeza kiti “Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka (Rwanda Air Quality Index) iboneka mu bubiko bya Google Play Store, cyangwa bagasura urubuga rwa internet aq.rema.gov.rw rubafasha kubona amakuru ya buri kanya y’ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose.”

REMA yavuze ko hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bazakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO) na carbon dioxide (CO2).

Yatangaje kandi ko izakomeza gufata ibipimo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu muri ibi bihe ikirunga cya Nyiragongo kivugwaho kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka, ibyavuye muri iryo sesengura bikazajya bitangarizwa Abaturarwanda.

Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko gishaka kongera kuruka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version