Ese Perezida Suluhu Azakuraho Intambara Y’Ubukungu Igihugu Cye Gifitanye Na Kenya?

Nyuma y’igihe gito arahiriye kuyobora Tanzania, Madamu Samila Suluhu Hassan yasuye Kenya, ruba urugendo rwe rwa mbere akoreye muri kiriya gihugu. Kenya na Tanzania nibyo bihugu by’ibicyeba mu by’ubukungu mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Kuba ari ibyo bihugu bikora ku Nyanja kandi bikagira ibyambu byifashishwa n’ibindi bihugu byo muri aka karere, bituma Kenya na Tanzania bihora bicunganwa ku nyungu z’ubukungu bushingiye ku bucuruzi bikorana n’ibindi byo muri aka karere.

Bivugwa ko Perezida Kenyatta ari we watumiye Suluhu.

The Nation yanditse ko Suluhu azakorera yo uruzinduko rw’iminsi ibiri.

- Advertisement -

Kugeza ubu Ibiro by’Abakuru b’ibihugu byombi ntibiratangaza ibyo bari buganireho.

Kenya Na Tanzania mu rugamba rw’ubukungu mu karere…

Umwaka ushize wa 2020  Kenya yashyizeho amategeko akumira ibigori bituruka muri Tanzania no muri Uganda.

Icyo gihe yavugaga ko ifite umusaruro uhagije, ikavuga ko izakenera ibigori biturutse hanze byibura guhera muri Kamena, 2021.

Abacuruzi batumiza ibigori hanze bo bamaganye icyemezo cya Leta ya Kenya bavuga ko n’ubwo ibigori byeze, ariko bifite ibibazo kuko byahumanyijwe n’imiti yica udukoko.

Kuba Kenya yarakomanyirije ibigori byaturukaga muri Tanzania bishobora kuba imwe mu ngingo z’ubukungu Abakuru b’ibihugu byombi bari buganireho.

Kenya nicyo gihugu cya mbere mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba barya ibigori byinshi.

Raporo yakozwe n’Ikigo GlobalNewswire.com kivuga ko muri 2018, umuturage umwe wo muri Kenya yariye byibura ibilo 5 by’ibigori mu kwezi. Bivuze ko buri muturage wa Kenya arya byibura ibilo 60 by’ibigori ku mwaka.

Iyi mibare kandi ntiyigeze ihindagurika cyane guhera muri 2009.

Tugarutse ku ntambara y’ubukungu bw’ibihugu byombi, ni ngombwa kumenya ko  ibihugu byombi bihanganye mu kwihaza ku bikomoka ku nganda.

Perezida Kenyatta na nyakwigendera Magufuli wayoboraga Tanzania mbere ya Suluhu

Mu  mpera z’umwaka wa 2020 ibihugu byombi byagiye mu ntambara y’ubukungu ishingiye ku bikomoka ku nganda birimo shokola(chocolate), bombo na biswi.

Kenya yifuzaga ko biriya  bicuruzwa byayo byinjira muri Tanzania bidasoreshejwe, bigakorwa hashingiwe ku masezerano y’ubuhahirane ku bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Ibi ariko Tanzania yarabyanze, ivuga ko byatuma ibikorerwa mu gihugu imbere bitabona abaguzi kuko ibyo muri Kenya byari buze ari byinshi kandi bihendutse.

Mu rwego rwo kuyihimuraho, Kenya nayo yahise izamura umusoro ku bicuruzwa biva muri Tanzania, bikajya bisora kugeza kuri 25%.

Ikibanzweho muri iri komanyirizwa ni ifu y’ingano.

Ibi byarakaje Tanzania nayo ivuga ko niba Kenya ishaka ko bombo, biswi n’ibindi bicuruzwa byayo byinjira ku isoko ryayo, igomba kubisorera 25%. Yo yongeyeho ko n’isukari iva muri Kenya igomba gusora angana kuriya!

Tanzania  ntiyashizwe kuko yaje gushyira umusoro ungana na ririya janisha tuvuze haruguru ku bicuruzwa nka sima n’ibikomoka kuri petelori.

Sima yafatiwe iki cyemezo ni iyitwa Tembo cement ikorwa n’uruganda rwitwa Bamburi Cement Factory.

Si Tanzania gusa ishinja Kenya kwangiza isoko ryayo kuko na Uganda ishinja Kenya kuyohereza ho ibicuruzwa byinshi, bihendutse, ikabikora yitwaje ko ifite inganda nyinshi ndetse hakaba hari n’amasezerano y’ubuhahirane bukuriweho imisoro mu bihugu bigize aka karere.

Ubu buhahirane bukubiye mu kiswe The EAC Common Market.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version