Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Espagne: Abantu 158 Bishwe N’Umwuzure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu mahanga

Espagne: Abantu 158 Bishwe N’Umwuzure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2024 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwami bwa Espagne bwugarijwe n'imyuzure iterwa n'inkubi ikomeye
SHARE

Imibare itangazwa n’ubutegetsi mu bwami bwa  Espagne yemeza ko abantu 158 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’imyuzure yaje ikurikiye inkubi imaze iminsi micye igeze muri iki gihugu.

Intara ya Valencia niyo yibasiwe cyane ariko  ubu haravugwa ko uyu muyaga ushobora kugera ahitwa Huelva, aka kakaba agace kegereye inyanja ya Mediterannée.

Abagatuye basabwe kuguma mu ngo zabo kugira ngo hatagira ujya hanze akahahurira na kabitindi.

Abatabazi n’abakorerabushake bo muri Valencia bari gukora uko bashoboye ngo barebe ko hari abantu bagihumeka mu bagwiriwe n’ako kaga.

Nubwo umuhati wabo ukomeye, ku rundi ruhande bafite imbogamizi z’uko ibyondo, ibyuma, inkuta n’ibindi bintu biri mu bibabuza kugera kuri bose mu bakeneye ubwo bufasha.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne kitwa El Pais kivuga ko abagize amatsinda y’abatabazi bari guhura n’izo mbogamizi kandi ko izo mbogamizi zishobora gutuma umubare w’abahitanywe n’iyo myuzure wiyongera.

Umuyobozi w’Intara ya Valencia witwa Carlos Mazon avuga ko ibarura ryerekana ko hakenewe miliyoni $ 270 zo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo abaturage bongere kubona serivisi z’ibanze mu buzima.

Ubuyobozi bwa Espagne ntiburatangaza umubare w’abantu babuze kuko hagikorwa ibarura ryabo, ariko iby’uko bazakomeza kuboneka ari benshi byo nta mpaka bigibwaho.

N’ikimenyemenyi kuri uyu wa Kane habonetse imibiri 60 y’abandi bishwe n’iriya myuzure.

Ubuyobozi bwa Espagne buvuga ko hari ibyago ko hari undi muyaga ushobora kuzana indi mvura ikomeye ishobora kwibasira ibice byegereye inyanja.

Birasanzwe ko inkombe z’inyanja ndetse n’iz’ibiyaga zikunze kugerwaho n’imiyaga ishobora gukomera bitewe n’aho yabanje kwiyegeranyiriza, ibyo bita epicenter.

Imvura ikomeye kandi iteganyijwe mu Majyepfo no mu Burasirazuba bwa Espagne, ikazatangira mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatandatu, taliki 02, Ugushyingo, 2024.

Iteganyagihe ryo muri iki gihugu rivuga ko aho iyo mvura izibanda ari ahitwa Tarragona, Castellón, Menorca, Mallorca, Andalucía,  Huelva Na Condado.

Iyo mvura iratenganywa ku kigero cya milimeteri 100, kandi ikazwa mu masaha 12 yikurikiranye.

TAGGED:AbaturageEspagneGuhungaImvuraImyuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatsindiye Kuba Icyicaro Cy’Ikigo Nyafurika Cy’Imiti
Next Article Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?