Imibare itangazwa n’ubutegetsi mu bwami bwa Espagne yemeza ko abantu 158 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’imyuzure yaje ikurikiye inkubi imaze iminsi micye igeze muri iki gihugu.
Intara ya Valencia niyo yibasiwe cyane ariko ubu haravugwa ko uyu muyaga ushobora kugera ahitwa Huelva, aka kakaba agace kegereye inyanja ya Mediterannée.
Abagatuye basabwe kuguma mu ngo zabo kugira ngo hatagira ujya hanze akahahurira na kabitindi.
Abatabazi n’abakorerabushake bo muri Valencia bari gukora uko bashoboye ngo barebe ko hari abantu bagihumeka mu bagwiriwe n’ako kaga.
Nubwo umuhati wabo ukomeye, ku rundi ruhande bafite imbogamizi z’uko ibyondo, ibyuma, inkuta n’ibindi bintu biri mu bibabuza kugera kuri bose mu bakeneye ubwo bufasha.
Ikinyamakuru cyo muri Espagne kitwa El Pais kivuga ko abagize amatsinda y’abatabazi bari guhura n’izo mbogamizi kandi ko izo mbogamizi zishobora gutuma umubare w’abahitanywe n’iyo myuzure wiyongera.
Umuyobozi w’Intara ya Valencia witwa Carlos Mazon avuga ko ibarura ryerekana ko hakenewe miliyoni $ 270 zo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo abaturage bongere kubona serivisi z’ibanze mu buzima.
Ubuyobozi bwa Espagne ntiburatangaza umubare w’abantu babuze kuko hagikorwa ibarura ryabo, ariko iby’uko bazakomeza kuboneka ari benshi byo nta mpaka bigibwaho.
N’ikimenyemenyi kuri uyu wa Kane habonetse imibiri 60 y’abandi bishwe n’iriya myuzure.
Ubuyobozi bwa Espagne buvuga ko hari ibyago ko hari undi muyaga ushobora kuzana indi mvura ikomeye ishobora kwibasira ibice byegereye inyanja.
Birasanzwe ko inkombe z’inyanja ndetse n’iz’ibiyaga zikunze kugerwaho n’imiyaga ishobora gukomera bitewe n’aho yabanje kwiyegeranyiriza, ibyo bita epicenter.
Imvura ikomeye kandi iteganyijwe mu Majyepfo no mu Burasirazuba bwa Espagne, ikazatangira mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatandatu, taliki 02, Ugushyingo, 2024.
Iteganyagihe ryo muri iki gihugu rivuga ko aho iyo mvura izibanda ari ahitwa Tarragona, Castellón, Menorca, Mallorca, Andalucía, Huelva Na Condado.
Iyo mvura iratenganywa ku kigero cya milimeteri 100, kandi ikazwa mu masaha 12 yikurikiranye.