Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2026 5:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sánchez, yatangaje ko igihugu cye kigiye gukumira ko abana bafite munsi y’imyaka 16 y’amavuko bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Izo zirimo Instagram na TikTok, hagamijwe kugenzura imikorere y’imbuga zo kuri muri murandasi.

Pedro Sánchez yabivugiye mu nama iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yavuze ko Madrid ishaka kugabanya ikoreshwa ry’izi mbuga ku bantu bari munsi y’imyaka 16.

Kugira ngo iryo tegeko rishyirwe mu bikorwa, Guverinoma izasaba abashinze izo mbuga gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyaka y’abazikoresha.

Sánchez yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga zahindutse nka Leta yananiwe, aho amategeko atubahirizwa, ibyaha byihanganirwa, amakuru y’ibinyoma agahabwa agaciro kurusha ukuri, kandi igice kinini cy’abazikoresha kikibasirwa n’urwango.”

Iri tangazo rije mu gihe isi yose iri kongera gushyira ingufu mu kugabanya uko abana n’ingimbi babona kandi bagakoresha imbuga nkoranyambaga.

Muri Australia naho baherutse gushyiraho itegeko ryatumye hafungwa konti zigera kuri miliyoni eshanu, nk’uko imibare yatangajwe mu kwezi gushize ibigaragaza.

Mu Bufaransa, abagize Inteko ishinga amategeko batoye muri Mutarama itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha porogaramu z’imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram bya Meta, TikTok ya ByteDance, na Snapchat ya Snap Inc.

Ku rundi ruhande, ibiro bya X (yahoze ari Twitter) bya Elon Musk biherereye i Paris byakozweho iperereza n’ishami rya polisi rishinzwe ibyaha byo kuri murandasi mu Bufaransa, mu iperereza rikomeje ku ikoreshwa nabi ry’uru rubuga nkoranyambaga.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe wa Espagne yabitangaje, itegeko rishya rizatuma abayobozi bakuru b’izo sosiyete bajyanwa mu nkiko mu gihe hari ibikorerwa ku mbuga nka Grok, TikTok, na Instagram binyuranyije n’amategeko.

Yongeyeho ko abayobozi bakuru (CEO) bashobora no gukurikiranwa mu nkiko mu gihe bananiwe gukuraho ibirimo urwango cyangwa ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Igihe cyo kwihisha inyuma ya porogaramu kirarangiye, kandi no kuvuga ko ikoranabuhanga ridafite aho ribogamiye birarangiye.”

Ubu hari Guverinoma zo mu bihugu bitandatu by’i Burayi byiteguye kurushaho gukaza amategeko agenga imbuga nkoranyambaga.

Guverinoma ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje kutishimira politiki z’i Burayi zigenga ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, cyane cyane izigamije kugenzura ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika nka Google, Meta, na Amazon.

Amerika yatangaje ko mu gihe Uburayi bwakomeza kubangamira cyangwa kugabanya ubushobozi bw’ibigo byayo bitanga serivisi, izafatira ibigo by’i Burayi ingamba zirimo imisoro cyangwa ibindi byemezo bikaze.

Trump yavuze kenshi ko izo ngamba zibangamira ibigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika.

Nubwo bimeze bityo, Abanyaburayi bakomeje gushyira mu bikorwa amategeko yabo yo gukumira ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.

Ndetse baherutse no guca amande Apple, Meta, na X angana na za miliyoni amagana z’amadolari.

The Bloomberg itangaza ko Minisitiri w’Imari w’Ubudage, Lars Klingbeil, yasabye muri iki cyumweru ko hafatwa ingamba zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Amerika, avuga ko zigira ingaruka mbi kuri demokarasi kandi zigahungabanya inyungu z’abaguzi b’i Burayi.

Yagize ati: “Tugomba kugabanya imbaraga z’izi mbuga z’Abanyamerika. Turi kubona imiterere y’ubukungu bwihariwe n’abantu bake, itari myiza ku biganiro bya demokarasi kandi itari myiza no ku burenganzira bw’abaguzi.”

Ese ubundi zitwaye iki?

Imbuga nkoranyambaga zibata abantu kubera ko abazikora ari yo ntego baba bafite. Baba basobanukiwe ko uko urubuga rwa interineti rukundwa n’abantu benshi ari na ko barumaraho igihe kirekire.

Uko urubuga runaka rumenyekana bituma abarwamamazaho baba benshi kandi bakishyura amafaranga menshi.

Imwe mu ngaruka zazo ni ukubuza abantu gusinzira bihagije.

Impuguke nyinshi zemeza ko ingimbi n’abangavu bagombye gusinzira byibura amasaha umunani mu ijoro. Ariko abenshi ntibayagezaho.

Akenshi biterwa n’uko baba bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe bagombye kuba baryamye.

Muri icyo gihe baba bareba amafoto, amashusho, basoma ibyanditswe bakikanga amasaha yabagendanye.

Iyo umuntu ataruhuka neza bihagije bishobora gutuma ahangayika kandi akiheba.

Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze y’abantu, Porofeseri Jean Twenge, yavuze ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma abantu bumva batamerewe neza kandi bakabaho batishimye ari uko baba badasinzira bihagije.

Ati: “Kumara igihe udasinzira neza bishobora kugutera ibibazo bikomeye byo mu mutwe.”

Mu bushakashatsi bwakozwe, hafi kimwe cya kabiri cy’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye babajijwe, bavuga ko bumva “bababaye cyangwa nta cyo bamaze iyo batari gukoresha izo mbuga.”

Ibyo ahanini biterwa n’imbuga nkoranyambaga.

Dr. Leonard Sax yabwiye Nimukanguke! ati: “Uko umara igihe ku mbuga nkoranyambaga bituma wigereranya n’abandi, ukumva ubabaye kandi wihebye.”

Gusa ni ibisanzwe ko abakiri bato bigereranya n’abandi ariko kandi imbuga nkoranyambaga zituma birushaho kwiyongera.

Kubona uko abandi bambara neza, bavuga, bagenda n’indi mibereho yabo, bituma hari abahangayika ndetse ukumva ngo biyahuye.

Ibyo iyo byiyongereyeho ikiguzi bisaba ngo runaka agure telefoni runaka igezweho birushaho kuremerera abakiri bato, ikiguzi kikaba icyo mu mutwe no mu mufuka.

TAGGED:AustraliaEspagnefeaturedIkoranabuhangaImbugaNkoranyambagaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Grammy Awards: Kendrik Lamar Yahize Abandi Baraperi Mu Bihembo Byinshi Abitse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

‘Gusaranganya Shisha Kibondo’ Ni Ruswa Nini Mu Rwego Rw’Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?