Inzego z’iperereza zo muri Amerika zarakajwe n’ibyo zise ‘kubangama’ nyuma y’uko ubwato butatu bivugwa ko bwari bupakiye intwaro zari zoherejwe muri Israel bwangiwe guca mu mazi ya Espagne ngo bukukire kuri umwe mu myaro yayo.
Bubiri muri ubwo bwato bwari buriho ibendera ry’Amerika naho ubundi bumwe ntaryari ririho.
Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano mu mazi rivuga ko politiki ya Espagne yo kubuza ubwato nka buriya guca no gukukira ku myaro yayo ari ikibazo ku bucuruzi mpuzamahanga.
‘Gukuka’ ni inshinga isobanurwa nko ‘guparika’ abenshi bazi ku binyabiziga.
Ubwato butsukira ku mwaro kimwe n’uko imodoka na moto biparika muri ‘parikingi’.
Abanyamerika bavuga ko Espagne yakoze ikosa ryo kubangamira ubucuruzi mpuzamahanga kandi ko biramutse bigaragaye koko ko ibyo yakoze biyihama, yacibwa amande ya miliyoni $2.3.
Itangazo ryasohowe na Komisiyo yo muri Amerika yize kuri iyi dosiye, rivuga ko ibyo kubangamira inyungu za Amerika n’ubucuruzi hagati yayo na Israel byakozwe taliki 19, Ugushyingo, 2024.
The Washington Times yanditse ko bubiri muri buriya bwato bwari ubw’ikigo mpuzamahanga gifasha abantu gutwara imizigo mu nyanja kitwa Maersk, kikaba ikigo cyo muri Denmark.
Icyakora, umuvugizi w’iki kigo ahakana ko ubwo bwato bwari butwaye intwaro, aya akaba amakuru yabwiye The Wall Street Journal.
Uruhande rwa Espagne ntacyo rurabitangazaho, ariko amakuru yigeze gutangwa muri Gicurasi, 2024 bikozwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi witwa Oscar Puente yavugaga ko muri icyo gihe hari ubwato bwabujijwe kwinjira mu mazi y’iki gihugu kuko bwari bushyiriye Israel intwaro.
Puente yagize ati: “ Ntituzongera kwemera ko inaha haca ubwato bujyanye intwaro mu Burasirazuba bwo Hagati”.
Abantu bakwiye kumenya ko nta gihe kinini gishize Espagne itangaje ko yemera ko Palestine ari igihugu kigenga, iyi ikaba ingingo ubutegetsi bw’i Yeruzalemu butemera na gato.