Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ethiopia Yasabye Iperereza Kuri Dr. Tedros Uyobora WHO
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ethiopia Yasabye Iperereza Kuri Dr. Tedros Uyobora WHO

admin
Last updated: 15 January 2022 8:48 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma ya Ethiopia yasabye Umuryango Muzamahanga wita ku Buzima (WHO) gukora iperereza ku muyobozi mukuru wawo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, imushinja gushyigikira ingabo za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zihanganye na Leta.

Dr. Tedros wabaye Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Ethiopia, mu cyumweru gishize yavuze ko imfashanyo zakumiriwe ku buryo zitagera muri Tigray akomokamo.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yatangaje ko aho Tedros Adhanom ahagaze mu kibazo habangamiye imikorere ya WHO nk’umuryango.

Yakomeje iti “Yakwirakwije amakuru y’ibinyoma ashobora guteza ikibazo, ahungabanya izina rya WHO, ubwigenge n’icyizere ifitiwe nk’uko bigaragara mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga.”

Ntabwo WHO iragira icyo itangaza ku butumwa bwa Leta ya Ethiopia.

Mbere y’uko Leta ya Ethiopia yerura, Umugaba w’Ingabo z’icyo gihugu yabanje gushinja Tedros kugerageza kugurira intwaro TPLF no kuyishakira amaboko mu bya dipolomasi. Gusa we yaje kubihanakana.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Guverinoma ya Ethiopia yahagaritse imfashanyo ku buryo zidashobora kwinjira muri Tigray, guhera ku wa 15 Ukuboza.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko nibura 90% by’abaturage bakeneye inyunganizi y’ibiribwa.

Guverinoma ihakana gufunga izo mfashanyo, ahubwo igashinja TPLF ko yifunze amakamyo yoherejweyo mbere, itangira kuyakoresha mu nyungu zayo.

Ethiopia ivuga ko Tedros yananiwe kugaragaza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi ke, cyane ko yari umwe mu bayobozi ba TPLF yayoboye Ethiopia mu myaka hafi 30, kugeza mu 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yafataga ubutegetsi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yakomeje iti “Tedros atera imbaraga TPLF binyuze mu biganiro n’itangazamakuru ndetse akishimira igifatwa nk’intsinzi ya gisirikare y’iryo tsinda, utaretse n’uburyo agaragaza impungenge zijyanye n’ubuzima muri Ethiopia.”

Guverinoma ya Ethiopia yemeje ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, nyuma y’intambara yatangiye mu Ugushyingo 2020 hagati y’impande zombi.

Tedros yatorewe kuyobora WHO muri Gicurasi 2017, ashyigikiwe cyane n’ibihugu bya Afurika ndetse na Leta ya Ethiopia ubwayo.

Mu ukwakira Tedros yongeye kwiyamamariza manda ya kabiri nk’umukandida rukumbi.

Gusa bwo Leta ya Ethiopia yanze kumushyigikira nk’umukandida, ariko ibindi bihugu 28 bimwemeza kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

TAGGED:Dr. Tedros GhebreyesusEthiopiafeaturedTPLFWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Guhwitura Abatarikingiza COVID-19
Next Article Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Abasirikare b’u Rwanda Muri Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?