Ethiopia Yasabye Iperereza Kuri Dr. Tedros Uyobora WHO

Guverinoma ya Ethiopia yasabye Umuryango Muzamahanga wita ku Buzima (WHO) gukora iperereza ku muyobozi mukuru wawo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, imushinja gushyigikira ingabo za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zihanganye na Leta.

Dr. Tedros wabaye Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Ethiopia, mu cyumweru gishize yavuze ko imfashanyo zakumiriwe ku buryo zitagera muri Tigray akomokamo.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yatangaje ko aho Tedros Adhanom ahagaze mu kibazo habangamiye imikorere ya WHO nk’umuryango.

Yakomeje iti “Yakwirakwije amakuru y’ibinyoma ashobora guteza ikibazo, ahungabanya izina rya WHO, ubwigenge n’icyizere ifitiwe nk’uko bigaragara mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga.”

- Advertisement -

Ntabwo WHO iragira icyo itangaza ku butumwa bwa Leta ya Ethiopia.

Mbere y’uko Leta ya Ethiopia yerura, Umugaba w’Ingabo z’icyo gihugu yabanje gushinja Tedros kugerageza kugurira intwaro TPLF no kuyishakira amaboko mu bya dipolomasi. Gusa we yaje kubihanakana.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Guverinoma ya Ethiopia yahagaritse imfashanyo ku buryo zidashobora kwinjira muri Tigray, guhera ku wa 15 Ukuboza.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko nibura 90% by’abaturage bakeneye inyunganizi y’ibiribwa.

Guverinoma ihakana gufunga izo mfashanyo, ahubwo igashinja TPLF ko yifunze amakamyo yoherejweyo mbere, itangira kuyakoresha mu nyungu zayo.

Ethiopia ivuga ko Tedros yananiwe kugaragaza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi ke, cyane ko yari umwe mu bayobozi ba TPLF yayoboye Ethiopia mu myaka hafi 30, kugeza mu 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yafataga ubutegetsi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yakomeje iti “Tedros atera imbaraga TPLF binyuze mu biganiro n’itangazamakuru ndetse akishimira igifatwa nk’intsinzi ya gisirikare y’iryo tsinda, utaretse n’uburyo agaragaza impungenge zijyanye n’ubuzima muri Ethiopia.”

Guverinoma ya Ethiopia yemeje ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, nyuma y’intambara yatangiye mu Ugushyingo 2020 hagati y’impande zombi.

Tedros yatorewe kuyobora WHO muri Gicurasi 2017, ashyigikiwe cyane n’ibihugu bya Afurika ndetse na Leta ya Ethiopia ubwayo.

Mu ukwakira Tedros yongeye kwiyamamariza manda ya kabiri nk’umukandida rukumbi.

Gusa bwo Leta ya Ethiopia yanze kumushyigikira nk’umukandida, ariko ibindi bihugu 28 bimwemeza kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version