Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ethiopia Yatangiye Kubyaza Amashanyarazi Urugomero Rwa Mbere Runini Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ethiopia Yatangiye Kubyaza Amashanyarazi Urugomero Rwa Mbere Runini Muri Afurika

Last updated: 20 February 2022 11:39 am
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuri iki Cyumweru yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubyaza amashanyarazi urugomero rutavugwaho rumwe, rwiswe Grand Ethiopian Renaissance Dam, GERD.

Ni urugomero rwateye umwuka mubi hagati y’ibihugu bituranye na Ethiopia mu myaka isaga cumi.

Ni umushinga watangiye kubakwa mu 2011 ku ruzi rwa Nil, ariko ibihugu bya Sudan na Misiri ntibyawishimira kubera impungenge z’uko ushobora kugabanya amazi abigeraho, aho nka 97% by’amazi agera mu Misiri akomoka kuri uru ruzi.

Ni umushinga watwaye miliyari $4.2, witezweho kuzajya utanga megawatts 5,000 z’amashanyarazi. Rwitezweho gukuba kabiri ingufu z’amashanyarazi Ethiopia ifite ubu.

Mbere intego yari uko uru rugomero ruzatanga megawatt 6,500, ariko ziza kugabanywa.

Ibinyamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko ku ikubitiro, kuri iki Cyumweru uru rugomero rwatangiye rutanga megawatt 375.

Inzego zirimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bwa Afurika (AU) zagerageje guhuza ibihugu bitavuga rumwe kuri uru rugomero, byasabaga Leta ya Addis Ababa kuba iretse kuzuzamo amazi kugeza humvikanwe ku buryo bizakorwamo.

Gusa Ethiopia yeruye ko nta cyahagarika icyo gikorwa kibera ku butaka bwayo.

Minisiri yakomeje kuvuga ko ifite uburenganzira bukomeye ku ruzi rwa Nil, hashingiwe ku masezerano yasinywe mu 1929 ayiha ijambo ku mishinga minini yubakwa kuri Nil. Nyuma, amasezerano yo mu 1959 yemereye Misiri uburenganzira bwa 66% ku mazi y’uru ruzi naho Sudani ihabwa 22 ku ijana.

Ethiopia ariko ntiyari muri ayo masezerano, ku buryo ivuga ko nta n’agaciro afite.

Yahise inatangira kuzuza amazi muri urwo rugomero guhera mu 2020, ku buryo muri Nyakanga uwo mwaka yatangaje ko yageze ku ntego yo gushyiramo metero kibe miliyari 4.9 z’amazi.

Urwo rugomero ariko rushobora gufata metero kibe miliyari 74, ku buryo intego yari uko mu 2021 yari ukongeramo metero kibe miliyoni 13.5. Ni rwo rugomero rwa mbere runini muri Afurika.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Ethiopia yavuze ko yageze ku ntego yayo, bityo amazi amaze kugeramo ahagije kugira ngo batangire kuyabyaza amashanyarazi.

 

TAGGED:EthiopiafeaturedMInisitiri w'INtebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Abakekwaho Gupfumura Inzu z’Abaturage Bakabiba
Next Article Alexandre Geniez Yegukaye Agace Ka Mbere Ka Tour du Rwanda 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?