Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abakekwaho Gupfumura Inzu z’Abaturage Bakabiba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abakekwaho Gupfumura Inzu z’Abaturage Bakabiba

admin
Last updated: 20 February 2022 10:31 am
admin
Share
SHARE

Polisi yatangaje ko ku wa Gatanu yafatiye mu Karere ka Rwamagana abantu barindwi, bakekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage muri ako karere. Banafatanwe bimwe mu bikoresho birimo moto yo mu bwoko bwa TVS.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafatiwe  mu rugo rumwe, hamwe na moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, kamera (camera) igezweho, udukoresho tubiri twifashishwa mu guteka (kettles), amashyiga ya gaz, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Yavuze ko urugo bafatiwemo, umugore waho ari we wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye, barimo n’umugabo we.

Yakomeje ati “Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwabo, baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoresho byose.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha, bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu, ibi nabyo bakaba barabifatanwe.

Batanu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Uyu mukwabu waherukaga gukorwa no mu karere ka Gatsibo, aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, polisi yafatiye mu cyuho abantu babiri bafite moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu, radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder.

Banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibindi byuma bifashishaga mu gutobora inzu z’abaturage bagiye kwiba.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura.

Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Giteganya n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:Polisi y'u Rwandaubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiterere y’Inzira Zigiye Gukoreshwa Muri Tour du Rwanda 2022
Next Article Ethiopia Yatangiye Kubyaza Amashanyarazi Urugomero Rwa Mbere Runini Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?