Ethiopia Yatangiye Kubyaza Amashanyarazi Urugomero Rwa Mbere Runini Muri Afurika

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuri iki Cyumweru yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubyaza amashanyarazi urugomero rutavugwaho rumwe, rwiswe Grand Ethiopian Renaissance Dam, GERD.

Ni urugomero rwateye umwuka mubi hagati y’ibihugu bituranye na Ethiopia mu myaka isaga cumi.

Ni umushinga watangiye kubakwa mu 2011 ku ruzi rwa Nil, ariko ibihugu bya Sudan na Misiri ntibyawishimira kubera impungenge z’uko ushobora kugabanya amazi abigeraho, aho nka 97% by’amazi agera mu Misiri akomoka kuri uru ruzi.

Ni umushinga watwaye miliyari $4.2, witezweho kuzajya utanga megawatts 5,000 z’amashanyarazi. Rwitezweho gukuba kabiri ingufu z’amashanyarazi Ethiopia ifite ubu.

- Advertisement -

Mbere intego yari uko uru rugomero ruzatanga megawatt 6,500, ariko ziza kugabanywa.

Ibinyamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko ku ikubitiro, kuri iki Cyumweru uru rugomero rwatangiye rutanga megawatt 375.

Inzego zirimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bwa Afurika (AU) zagerageje guhuza ibihugu bitavuga rumwe kuri uru rugomero, byasabaga Leta ya Addis Ababa kuba iretse kuzuzamo amazi kugeza humvikanwe ku buryo bizakorwamo.

Gusa Ethiopia yeruye ko nta cyahagarika icyo gikorwa kibera ku butaka bwayo.

Minisiri yakomeje kuvuga ko ifite uburenganzira bukomeye ku ruzi rwa Nil, hashingiwe ku masezerano yasinywe mu 1929 ayiha ijambo ku mishinga minini yubakwa kuri Nil. Nyuma, amasezerano yo mu 1959 yemereye Misiri uburenganzira bwa 66% ku mazi y’uru ruzi naho Sudani ihabwa 22 ku ijana.

Ethiopia ariko ntiyari muri ayo masezerano, ku buryo ivuga ko nta n’agaciro afite.

Yahise inatangira kuzuza amazi muri urwo rugomero guhera mu 2020, ku buryo muri Nyakanga uwo mwaka yatangaje ko yageze ku ntego yo gushyiramo metero kibe miliyari 4.9 z’amazi.

Urwo rugomero ariko rushobora gufata metero kibe miliyari 74, ku buryo intego yari uko mu 2021 yari ukongeramo metero kibe miliyoni 13.5. Ni rwo rugomero rwa mbere runini muri Afurika.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Ethiopia yavuze ko yageze ku ntego yayo, bityo amazi amaze kugeramo ahagije kugira ngo batangire kuyabyaza amashanyarazi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version