Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Etincelles Igiye Kurunduka, Akarere Kati: ‘Ntaho Izajya’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Etincelles Igiye Kurunduka, Akarere Kati: ‘Ntaho Izajya’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2022 3:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Visi Perezida wa Mbere wa Etincelles FC Bwana Vincent Ndaribumbye avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyira amafaranga muri Etincelles FC ariko ntibukurikirane uko akoreshwa ngo asigaye bumenye niba yatuma ikomeza kubaho.

Avuga ko Komite basimbuye muri Gashyantare, 2022 yabasigiye Miliyoni Frw 20 gusa mu kigega ngo abe ari yo bakoresha.

Ayo mafaranga ngo ni make kubera ko ku mwezi bahemba byibura Miliyoni Frw 8.5 Bivuze ko ya mafaranga ashobora gutuma ikipe ibaho byibura amezi abiri gusa.

Mu mwaka ushize( 2021) Etincelles FC yahaniraga ko itamanuka ngo ijye mu kiciro cya kabiri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibyo ngo byatumye ikoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igume mu kiciro cya mbere.

Vincent Ndaribumbye avuga ko abayoboye muri Komite ya mbere basize nta mbaraga ikipe igifite, ababasimbuye baza basanga ubukene buyigeze ku buce!

Bagiye ho mu gihe hari hagiye gutangira ikiciro cya kabiri cya Shampiyona ibyo bita ‘phase retour.’

Kubera ko amafaranga yari asigaye mu kigega yari macye, Vincent Ndaribumbye avuga ko amafaranga yahembye abakozi, ari ayo abagize Komite ubwabo bishatsemo kuko bangaga ko ikipe ihirima kuko yari iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11.

Yungamo ko ikibazo gihari kugeza uyu munsi ari uko n’ayo mafaranga bakoresheje kugira ngo ikipe ikomeze ibeho, ari ayo bagujije ndetse ngo hari bamwe batanze ibyangombwa birimo n’iby’ubutaka kugira ngo umukire runaka abagurize.

- Advertisement -

Abajijwe niba babona ikipe izakomeza kubaho, yatubwiye ko bigoranye cyane.

Ati: “…Biragoranye, biragoranye…ikiri ho ni ugukomeza kuvugana n’Akarere kuko niwe muterankunga dufite.”

Vincent Ndaribumbye avuga ko bamaze kubona ko ibibazo bikomeye, begereye Akarere bakabwira uko ibintu bimeze, ubuyobozi bw’ako bubasubiza ko bagomba ‘gukora ibishoboka’ bagashakisha uko ikipe yarangiza Shampiyona itamanutse.

Ati: “ Akarere katwijeje ko Etincelles FC nirangiza Shampiyona itamanutse kazakora ibishoboka kakabongera budget. Katubwiye ko amafaranga azasohoka bwa mbere, ari yo tuzaheraho twishyura ya madeni.”

Avuga ko ibyo basabwe babikoze, ariko ngo Akarere ntikabahaye amafaranga ngo bishyure ayo madeni hagire asaguka ngo afashe ikipe gukomeza kubaho.

Visi Perezida wa Etincelles FC avuga ko badashobora kujya kwaka andi madeni kandi hari andi batarishyura.

Uyu mugabo avuga ko buri mwaka Akarere ka Rubavu kagenera Etincelles FC amafaranga angana na Miliyoni Frw 120 kandi ngo ni nayo bayihaye uyu mwaka.

Vincent Ndaribumbye yakira umwe mu bakinnyi ba Etincelles FC

Icyakora ayo mafaranga ntaba ahagije kuko Komite ya Etincelles FC yafashe n’undi mwenda wa Miliyoni zikabakaba  50, kandi ngo akurikije uko abona ibintu byifashe muri iki gihe, nabwo hazakenerwa undi mwenda.

Mu gihe Shampiyona iri hafi gutangira, ngo ubu Etincelles FC ifite mu isanduku yayo Miliyoni Frw 70 kandi ngo ayo ni macye.

Ati: “ Ubwo se urumva hari ikihe kizere ko iyi Shampiyona yazarangira n’ubundi tukiri mu cyiciro cya mbere. Wibuke ko muri za Miliyoni Frw 120 tugomba gukuramo wa mwenda wa Miliyoni Frw 50 z’umwenda twakoresheje. Ubwo se urumva ikipe itageze ahabi cyane?”

Asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gufata ikipe, noneho bukaba ari bwo buyicungira hafi, bukamenya uko ibayeho hanyuma abagize Komite bo bakajya bacunganwa n’uko ikipe yinjiza ibitego n’ibindi ikeneye aho kugira ngo bubatererane kandi bwarabahaye ‘amafaranga y’intica ntikize.’

Avuga ko Komite iramutse ihariwe ibijyanye n’ibintu tekiniki n’ibindi bireba ikipe, byakuraho urwikekwe hagati yabo n’Akarere.

Meya wa Rubavu ati: ‘Ibyo ntibagakwiye kubibwira itangazamakuru…’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Ildephonse Kambogo avuga ko iby’uko ikipe idafite amikoro yayitunga muri  Shampiyona bitagombye kujyanwa mu itangazamakuru ahubwo bagombye kubiganiraho.

Meya Kambogo

Yunzemo ko iby’uko amafaranga agenerwa Etincelles FC ari make nabyo atari byo kuko ngo nta mafaranga azwi ashobora gutunga ikipe ahubwo ahari yagombye kubyazwa andi binyuze mu mishinga.

Ati: “ Hari ibikorwa bindi bagomba gutekerezaho byagombye kunganira ayo mafaranga, ibyo ahubwo twavuga ko bitaranatangira kandi byagombye gushyirwamo ingufu kandi twari twanabyumvikanyeho.”

Kambogo yabwiye Taarifa ko amafaranga ubuyobozi bw’Akarere bwahaye Etincelles FC yari ayo gutangira bityo bakazahabwa andi Shampiyona igize aho igera.

Iby’uko mu mafaranga Akarere gaherutse guha Etincelles FC harimo ayo bazishyura agera kuri Miliyoni Frw 50, bityo bakaba bafite impungenge ko amafaranga azasaguka atazashobora gukora ibyo azakenerwamo byose, Meya Kambogo yavuze ko ‘ibyo bitavugwa ku magambo.’

Bisa n’aho yashakaga kuvuga ko Komite igomba kuzana impapuro zerekana iby’uwo mwenda ugasuzumwa.

Ngo ibintu birimo amafaranga ntibivugishwa amatama yombi gusa ahubwo bisaba ko haba hari impapuro zibyerekana.

Avuga ko umunsi bazanye izo mpapuro, ibindi bizaganirwaho.

Etincelles yahozeho kandi izahoraho…

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabajijwe niba abona Etincelles FC ifite ejo hazaza, asubiza  ko iyi kipe yahozeho kandi izahoraho.

Ngo ni ikipe y’abaturage kandi ngo ntaho bazajya bityo nayo izahoraho.

Ati: “ Ntabwo rero ikipe y’Akarere, ikipe y’abaturage twavuga ngo ‘ntifite ejo hazaza’ ahubwo icyangombwa ni  uko twaganira ku bibazo birimo bikava mu nzira.”

Ildephonse Kambogo avuga ko hazakorwa inama izahuza impande zombi bakaganira ku bibazo bihari.

TAGGED:EtincellesKambogoMeyaRubavuShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Gicumbi Haba Inzoga Yitwa ‘NZOGA EJO’
Next Article U Rwanda Rugiye Gukoresha Gazi Rwacukuye Rukanayitunganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Rubavu: Meya Yaburiye Abagizweho Ingaruka N’Ibiza Bakabirokoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?